Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda, yatsinze Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wa kane mu matsinda ya CAF Champions League.
Uyu mukino wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026 muri Stade Amahoro iyi kipe iri gukoresha yakira imikino y’iri rushanwa kuva yatangira gukina Shampiyona ya cy’ibitegoAlwanda.
Aya makipe yombi ahuriye mu Itsinda C mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ndetse mbere y’umukino yanganyaga amanota atanu uretse ikinyuranyo cy’ibitego.
Al Hilal yari nk’iri iwayo kuko yashyigikiwe n’abanyarwanda biganjemo abasanzwe bafana Rayon Sports FC ariko nabasanzwe barimo n’abakomoka muri Sudani batuye mu Rwanda.
Al Hilal yari mu rugo yari yakaniye, kuko ubanza wabahurije muri Afurika y’Epfo aya makipe yari yanganyije ibitego 2-2.
Umunya-Misiri Mahmoud yatangije umukino saa tatu z’umugoroba, awuyoborana na Samir Saad na Ahmed Teleb Ali na bo mu Misiri.
Umusifuzi wa Kane we yari Mahmoud Bassiouny mu gihe Komiseri w’umukino yari Angesom Ogbamariam.
Umunyarwanda Karangwa Jules ni we wari Umuhuzabikorwa w’umukino.
Al Hilal yakinnye neza igice cya mbere, bigaragara ko irusha cyane Mamelodi mu guhererekanya umupira no gusatira izamu.
Al Hilal yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego byabazwe mu minota y’igice cya mbere harimo n’buryo bwa Girumugisha ku munota wa 41wari wamaze gucika ba myugariro asigaranye n’umuzamu ananirwa guhindura umupira
Al Hilal yabonye Penalty ku munota wa 45 ku ikosa umuzamu wa Mamelodi yakoreye rutahizamu wa Al Hilal wari ucomekewe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, agiye kuwutera umuzamu amuraha amaguru.
Penaliti yinjijwe neza na Mohamed Yagub Abdel-Rahman amakipe yombi ajya kuruhuka Al Hilal iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi afite inyota yibitego, atangira asatirana mu minota itanu ya mbere y’igice cya kabiri.
Mamelodi yari ku gitutu cyo kwishyura, yatangiranye uburyo bw’igitego ntiyabasha kububyaza umusaruro, Al hilal iyifatirana mu kanya nk’ako guhumbya itsinda icya kabiri ku munota wa 39.
Aba basore bazamukanye umupira, Jean Claude Girumugisha warebaga izamu hafi gato y’urubuga rw’amahina arekura ishoti rigendera hasi ariko ryihuta umupira uruhukira mu rushundura .
Nubwo yari irushijwe, Mamelodi yakinaga neza ndetse ikanyuzamo ikarusha Al Hilal. Ku burangare bwa ba myugariro ba Al Hilal, Mamelodi yafunguye Mazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Arthur De Oliviera Sales ku munota wa 61.
Umukino winjiye mu minota 15 ya nyuma amakipe yombi ari gusatirana, umupira uva ku izamu ujya ku rindi.
Ku munota wa 75, Mamelodi yazamukanye umupira , rutahizamu wari wenyine awuhinduye ,umuzamu awukuramo, bongezamo nawo ba myugariro bawukuramo bakiza izamu, ubu buryo bwari bukomeye ntibwabasha kubyara igitego.
Uyu mupira wahise ufatwa neza n’abasore ba Al Hilal bawuzamukanye bisanga bonyine imbere yizamu ariko bananirwa kwinjiza mu izamu.
Iminota ya nyuma Al Hilal yayikinnye ishaka igitego cya gatatu kuko yasatiraga izamu buri kanya .
Gusa uburyo bwo kuboneza mu rushundura bukomeza kugorana.
Memelodi yashaka kwishyura yo, yari yibuze muri iyi minota ya nyuma kuko Al Hilal yasaga n’iri kuyigisha umupira.
Nyamara yashoboraga kwishyura ku munota wa nyuma muri itanu yari yongeweho, umupira wacomekewe umukinnyi wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina wenyine ateye umupira myugariro waje wihuta arawitambika ujya muri koruneri yatewe umukino uhita urangira.
Warangiye Al Hilal itsinze ibitego 21, yegukanye amanota y’ingenzi yayifashije kuyobora itsinda C.
Al Hilal yashimangiye ubuhagange bwayo ariko inarinda ubusugire bwa Stade Amahoro, kuko ntirayitsindirwamo kuva yatangira kwakiriramo imikino.
Uwo yaherukaga kwakiriramo yahatsindiye MC Alger 2-1.
Muri iri tsinda C, nyuma y’uyu mukino Al Hilal irayoboye n’amanota umunani, mu mikino imaze gukina irimo ibiri yatsinze n’ibiri yanganyije.








