sangiza abandi

Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari cya 2026 itsinze APR FC

sangiza abandi

Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026, itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, nyuma y’uko umukino urangiye a makipe yombi aguye miswi, anganya igitego 1-1.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, kuri iki Cyumweru, tariki 1 Gashyantare 2026, ku munsi Abanyarwanda bizihizaho Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu.

Aya makipe yari yahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’intwari cya 2025, warangiye APR FC itsinze kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0.

Umusifuzi mpuzamahanga Rulisa Patience ni we wayoboye uyu mukino, yungirijwe na Habumugisha Emmanuel na Nsabimana Patrick.

APR FC yari yabanje mu kibuga Hakim Kiwanuka witwaye neza mu mukino baheruka gukina, aho yakinanaga imbere na Mugisha Gilbert ndetse na william Togui, inyuma yabo hari Ruboneka ibyayifashije gukina imipira yihuta.

Birumvikana ko abarimo Djibril Ouattara bari babanje hanze, mu gihe Niyigena Clement wari wavuzweho cyane gusoho muri iyi kipe, yari ahari ndets yabanjemo.

APR FC yatangiranye imbaraga isatira cyane Police ndetse inahererekanya neza mu kibua hagati nubwo kuboneza izamu byari bikiri ikibazo.

Imipira myinshi yoherezwaga kuri rutahizamu William Mel Togui, cyangwa ikanyuzwa mu mpande kwa Mugisha Gilbert na Kiwanuka.

Nyuma y’iminota itanu, Ikipe ya Police FC nayo yatangiye kwibona, yubaka umukino wayo ihereye mu kibuga kibuga cyayo, nubwo umupira bahitaga bawutakaza.

APR FC yabonye uburyo ku munota wa 9 aho Byiringiro Jean Gilbert yacomekewe umupira wenyine agiye kwinjira mu rubuga rw’amahina, mukuru we Nsabimana Zidane amukinira nabi ahita anahabwa ikarita y’umuhondo, Ruboneka ahana iri kosa.

Ku munota wa 19, Ishimwe Christian yateye umupira mwiza wa koruneri, usanga Nsabimana Eric ‘Zidane’ uwushyizeho umutwe, ujya ku ruhande gato.

Uburyo busa nk’ubu bwa APR FC bwabonetse ku munota wa 21, aho Hakim Kwanuka yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Mugisha Gilbert uwushyiraho umutwe nabi ujya hanze.

Ku munota wa 24, Byiringiro Gilbert yacitse Lague ahagana muri Koruneri agiye kwinjira mu rubuga rw’amahina amukinira nabi.

Iri kosa rihanwe na Niyomugabo Claude, Police FC igorwa no gukiza izamu kugeza Rukundo Onesime afashe neza umupira.

Iminota 30 ya mbere y’umukino ari iryoheye ijisho, amakipe yombi yakinaga neza mu kibuga hagati kandi agasatirana.

Ku munota wa 32, Uburyo bwiza bwa Police FC ntiwabashije kubyara igitego. Byiringiro Lague yatwaye umupira Nshimiyimana Yunussu, ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre.

Ku munoa wa 38 Police FC yashoboraga gufungura amazamu yirangaraho. Ani Elijah yinjiranye umupira yasize ubwugarizi bwa APR FC, ariko atera yihuse n’igihunga, umupira ujya ku ruhande hirya y’izamu.

Iminota 45 ibanza y’umukino, yarangiye APR FC inganya na Police FC ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpamde zombi.
Ku munota wa 50, Police FC yagerageje uburyo aho Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Ishimwe Pierre araryama awukubita ibipfunsi uvamo.

Ku munota wa 42, William Togui yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC. Uyu munya Cote d’Ivoire yatsinze igitego cyiza yitambitse, ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka, abanje gucenga Ishimwe Christian.

Poloce FC yakoze impindua ku munota wa 64, aho Ekeson Okorie yasimbuye Kwitonda Alain ‘Bacca’ wibuze mu mukino.

Ku munota wa 67, Gakwaya Leonard yishyuriye Police FC nyuma yaho Nshimiyimana Yunussu agonze umunyezamu we Ishimwe Pierre akamubuza gufata umupira.

Nyuma y’iki gitego, umukino wahise uhindura isura. Umupira wavaga hafi y’izamu rimwe ujya ku rindi.

Ku munota wa 74, APR FC nayo yakoze impinduka, Djibril Ouattara na Mamadou Sy binjira mu kibuga basimbuye Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.

Police FC yarokotse ku munota wa 76, igaragaza ko ubwugarizi bwayo bri tayari. Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga yakuriye umupira mu izamu ku murongo, Dauda asubijemo ku ishoti rikomeye umuzamu Rukundo Onesime awukramo, abafana bakoma amashyi abandi bariyamira.

Police FC yakinnye neza iminota ya nyuma igerageza uburyo ishotera kure ngo itungure umuzamu.

Ku munota wa 81, Ekeson Okorie yazamukanye umupira hagati mu kibuga, atera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ujya hejuru gato.

Nyuma gato Byiringiro Lague yinjiranye umupira, ageze hafi y’urubuga rw’amahina atera ishoti ryo hasi rijya ku ruhande rw’izamu.

APR FC yokeje igitutu kuri Police umuriro uraka mu minota ya nyuma.

Ku munota 86, Niyomugabo Claude yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Djibril Ouattara uwukozeho, umunyezamu Rukundo Onesime awushyira muri koruneri.

Umusifuzi wa Kane, Murindangabo Moise, yerekanye iminota itatu y’inyongera itagize icyo itanga. Muri iyi minota, Umutoza wa Police FC, Ben Mousa, yakuyemo umuzamu Rukundo Onesime warokoye kenshi iyi kipe, ashyiramo Niyongira Patience ngo ayifashe muri Penaliti, dore ko ariho umukino werekezaga.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, amakipe yombi ajya muri Penaliti.

Penaliti zarangiye Police yegukanye instinzi, kuri Pelaliti 7-6. Police FC yagukanye igikombe cy’intwari cya 2026.

Ku ruhande rwa APR C, Dauda Yousif, Willam Togui na Ronald Ssekiganda nibo bahushije penaliti, mu gihe izinjiye zinjijwe na Ruboneka, Byiringiro Gilbert ‘Kagege’, Niyigena Clement, Mamadou Sy na Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu.

Ku ruhande rwa Police FC, penaliti zahushijwe na Kapiteni Nsabimana Eric Zidane, Okorie Ekeson.

Ni mu gihe abazinjije barimo Ani Elijah, Byiringiro Lague, Nzotanga, Ishimwe Christian, Richard Kirongozi, Simeon Iradukunda, na David Chimezie winjije iyanyuma.

Mu 2024, nibwo Police FC yaherukaga igikombe, ayo yagitwaye alitsinze APR FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Mu 2025, APR FC niyo yacyeguka ye itsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Kuri iyi nshuro cyongeye gutaha Kacyiru, biba inshuro ya gatatu yikurikiranya kiri hagati y’aya makipe y’inzego z’umutekano, inshuro ya kabiri yikurikiranya batsindana kuri penaliti.

Mu bagore, Igikombe cy’Intwari cyegukanywe na Rayon Sports W FC itsinze Indahangarwa W FC ibitego 2-0.

Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri mu Gikombe cy’Intwari, mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Intwari cya 2026 mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw.

APR FC yabaye iya kabiri mu bagabo, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.Police FC yegukanye Igikombe mu bagabo na yo yahawe miliyoni 6 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]