Niyonshuti Ange Tricia umugore w’umuhanzi Tomclose yageneye ubutumwa ababyeyi b’uyu muhanzi abibutsa ko ari abagaciro gakomeye, abizeza ko azita ku mwana wabo Tomclose byiteka.
Ibi Tricia yabitangaje, ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’Intwari, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24, Stories, maze asangiza abamukurikira amafoto y’ababyeyi ba Tomclose , ayaherekesha inyandiko zikubiyemo ubutumwa bunyuranye.
Mu butumwa Tricia yageneye Papa wa Tomclose yagize ati “ Waduhaye Izina, Ijuru rikwambike Ikamba” maze arenzaho agatima.
Kuri Mama wa Tomclose Tricia yavuze ko amukunda urumamo ariko kandi amwizeza kuzita kuri Tomclose by’iteka
Ati “ Ndagukunda Urwimbitse, Nzahakubera Iteka”
Tomclose ni umwe mu bantu batigeze bagira amahirwe yo kumarana igihe kinini n’ababyeyi be kuko bombi bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu akiri umwana muto, asigara arerwa na Sekuru aho bari batuye muri Uganda.
Ise wa Tomclose Lt. Col Karangwa Edward yitabye Imana mu 1995 azize uburwayi, ni mu gihe Nyina wa Tomclose, Sergent. Faith Dukuze, yabonye izuba mu 1957 ariko aza kwitaba Imana mu Ugushyingo 1996 Tomclose yiga mu mwaka w’agatatu w’amashuri abanza.
Kuri uyu munsi Tomclose na Tricia bamaze imyaka 13 barushinze gusa bakaba baramenyanye muri 2009, Imana yahaye umugisha urugo rwabo aho bafitanye abana 5.











