Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports basubukuye imyitozo nyuma y’iminsi ibiri batayikora kubera ibibazo by’imishahara y’amezi abiri batarahabwa.
Abakinnyi ba Gikundiro basubiye mu myitozo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Gashyantare 2026.
Iyi kipe isanzwe yitoreza mu Nzove, mu Karere ka Nyarugenge, ubwo twahageraga kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo gufata amashusho no gukurikirana imyitozo ntabwo byari byoroshye kuhinjira.
Hari hateguwe abasore b’inkorokoro bashinzwe umutekano ndetse no gukumira uwo ariwe wese kuba yakwinjira ahari kubera imyitozo, ibi nabyo bisa nkaho bihishe byinshi.
Ahagana ku isaa 15:03, nibwo imodoka nini yari itwaye abakinnyi ba Rayon Sports yasesekaye kuri iki kibuga cy’imyitozo.
Abakinnyi ba Rayon bahageze nyuma y’umutoza Bruno Ferry wahageze ku isaa 14:50 z’igicamunsi ari kumwe n’umutoza wungirije Romami Marcel, ndetse n’umuzamu Olivier Kwizera wahageze saa 14:55.
Abakinnyi bose ba Rayon Sports bagarutse mu myitozo, barimo na Aziz Bassane umukinnyi ngenderwaho wa Gikundiro ukina asatira anyuze mu mpande, wari umaze iminsi 52 adakina kubera ikibazo cy’imvune y’igufwa ry’ukuboko kw’iburyo yagize ubwo iyi kipe yakinaga na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League.
Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi ibiri itaba kubera ibibazo by’imishahara y’amezi abiri batarahabwa.
Iyi kipe kandi iri kwitegura umukino w’umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League izahuriramo na As Kigali ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, kuri Kigali Pele Stadium.





