sangiza abandi

Ubukungu bwazamutse kuri 8.9%- Minisitiri w’Intebe ku ishusho y’ubukungu muri NST2

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2, igaragaza ko kuva yatangira, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse aho kuri ubu bugeze 8.9% buvuye kuri 8.2% mu 2023.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, ubwo hatangiraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano , yabaga ku nshuro ya 20 .

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bagize Guverinoma, abagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Abanyarwanda batandukanye n’abanyamadini n’imiryango itari iya leta.

Agaragaza ku ishusho y’ubukungu muri gahunda ya NST2, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka ku kigero gishimishije.

Ati ” Turishimira ko ubukungu bwacu bukomeje kuzamuka, ku kigero gushimishije. Mu 2024, izamuka ry’ubukungu ryavuye ku kigero cya 8.2% mu 2023 kigera kuri 8.9 %. Bivuga ko ryarenze 8.3% twari twateganyije.”

Minisitiri w’Intebe ,Dr.Nsengiyumva Justin, yavuze ko mu bihembwe bitatu bya 2025, ubukungu bwakomeje kuzamuka, ku mpuzandego ya 8.7% , igizwe n’izamuka rya 6,5% mu gihembwe cya mbere, 7.8% mu gihembwe cya kabiri, na 11,8% mu gihembwe cya Gatatu.

Dr Nsengiyumva avuga ko iri zamuka ryagizweho n’inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, inganda na serivisi .

Ubuhinzi bwarazamutse ku kigero gishishimishije

Dr Nsengiyumva avuga ko mu rwego rw’ubuhinzi, uru rwego rwazamutse mu bihembwe bitatu bya 2025, ku mpuzandengo ya 7% , ruvuye ku mpuzandengo ya 5 % mu 2024.

Ni mu gihe urwego rw’inganda na rwo rwazamutse ku kigero cya 10% . Ni mu gihe urwego rwa serivisi na rwo rwazamutse ku kigero cya 9%.

Minisitiri w’intebe, yagaragaje ko bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.

Ati ” Ibi biratwereka ko ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje kuzamuka ku kigero cyiza, bitanga ikizere ko intego twihaye tuzayigeraho. ”

Yakomeje agira ati ” Uku kwiyongera ku musaruro mbumbe mu nzego zitandukanye z’igihugu cyacu, kunganiwe n’ingamba zashyizweho no kongera amahirwe yo kubonera imirimo Abanyarwanda ndetse bwagize uruhare mu kugabanya igipimo cy’ubushomeri . ”

Ubushomeri nabwo bwaragabanutse

Dr Nsengiyumva avuga ko igipimo cy’ubushomeri cyavuye kuri 15 % mu mwaka wa 2024, kigera kuri 11.7% mu mpera za 2025.

Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko mu bihe bya COVID-19, igipimo cy’ubushomeri cyari ku kigero cya 20 ,3%.

Ati ” Muri iyi gahunda ya NST2, intego twihaye yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ibihumbi 250 buri mwaka . Imirimo ishingiye ku bumenyi kandi ihemba neza. ”

Yavuze ko kuva mu ntangiriro za 2024 hari hamaze guhangwa imirimo irenga ibihumbi 800. Muri iyo, imirimo ibihumbi 760 ni ukuvuga 93 % y’imirimo yose yahanzwe, ni imirimo idashingiye ku buhinzi.

Ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko agaciro k’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga mu 2024-2025, kavuye kuri miliyari 3,5$ kagera kuri mu 2023 kagera kuri miliyari 5,7% . Ibi bingana na 60,8%,

Muri gahunda ya NST2, ni uko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga ni miliyari 7,3$ .

Ati ” Uku kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga, kwafashije kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, ku buryo bugaragara, byerekana ko igihugu kigenda cyubaka ubushobozi no kwigira. ”

Abasora bagize uruhare mu bukungu bw’igihugu

Minisitiri w’Intebe yashimye abasora kuko bagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Ati ” Mu rwego rwo kwigira nanone, turashimira abasora ko bagize uruhare mu kwiyongera kw’imisoro yakusanyijwe, bingana na miliyari zisaga ibihumbi 3,2Frw , bivuye kuri miliyari ibihumbi ibihumbi 2,7 Frw mu 2023-2024.

Abanyarwanda bacengeye umuco wo kwizigama

Minisitiri w’intebe, yagaragaje ko ubwizamire bw’imbere mu gihugu nabwo bwarazamutse, igipimo cyabwo cyavuye kuri 12% kigera kuri 15,6 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Minisitiri w’Intebe, yagaragaje ko hashyizwe imbaraga muri Ejo Heza, aho mu 2024-2025, hari hamaze gushyirwa muri icyo kigega miliyari 52 ,8Frw .

Ati ” Guverinoma yafashe ingamba zo kuvugurura Ejo Heza, ku buryo byarushaho gufasha abanyamuryango bayo.

Ishoramari ry’abikorera na ryo ryarazamutse

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko ishoramari ry’abikorera, mu mwaka wa 2023-2024 ryavuye kuri miliyari 2,2$ rigera kuri miliyari 2,7$ .

Muri gahunda ya NST2, intego ni ukugera kuri miliyari 4,6 $ ku mwaka.

Muri rusange,Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko intego yari yihawe yagezweho mu bukungu bw’Igihugu.

Ati ‘ Muri rusange ku bijyanye n’ubukungu, umwaka ushize twageze ku ntego twari twihaye ku kigero gishimishije , hamwe na hamwe tunarenza intego twari twihaye. Ibi bikwiye kudutera imbaraga kuko bitanga ikizere, dukomeje gukorera hamwe , twibanda ku musaruro mu nzego zose z’ubukungu bw’Igihugu , twagera ku kigero twiyemeje. ”

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]