sangiza abandi

Amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga yarenze miliyoni 500$

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’’igihugu aho yavuze ko amafaranga bohereza yazamutse akava kuri miliyoni 9.2 z’amadorali akagera kuri miliyoni 502 z’amadorali buri mwaka.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bakurikiye umunsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano aho yahawe umwanya kugira ngo atange ikiganiro kigaruka ku ishusho y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yagereranyije Umushyikirano wa mbere wabaye 2003,avuga ko icyo gihe amafaranga yoherezwaga mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga yari Miliyoni 9 z’amadolari mu gihe ubu ari Miliyoni 502 z’amadolari bisobanuye ko yikubye inshuro 52.

Ibi kandi bigaragazwa n’izamuka ry’ishoramari riturutse hanze rikomeza kuzamuka uko bwije n’uko bucyeye bikajyana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kureshya abashoramari baturutse mu bice bitandukanye by’Isi n’Abanyarwanda baba mu mahanga badasigaye aho bose bashishikarizwa kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Ibi kandi bigaragazwa ni mibare aho mu 2023, ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari 2,47$, inyongera ya 50% ugereranyije na miliyari 1,6$ yari yashowe mu mwaka wari wabanje.

Iri zamuka mu ishoramari rituruka mu mahanga ryajyanye n’izamuka ry’amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu ndetse agenda arushaho kwiyongera uko umwaka ushira undi ukaza.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo u Rwanda rugeraho mu ishoramari riturutse hanze bishingiye ku kuba ari umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi w’ubahwa mu ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko kandi ahanini bishingiye mu korohereza ishoramari binyuze mu masezerano atandukanye u Rwanda rusinyana n’imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye agamije koroshya uburyo bwo gushora imari mu Rwanda harimo amasezerano yo kudasoresha abashoramari kabiri.

Minisitiri Nduhungirehe yasoje avuga ko akazi ka mbere kagomba kwitabwaho ari ugukomeza kongera ishoramari no kohereza ibicuruzwa mu mahanga by’abacuruzi bo mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]