Umukinnyi wa Filime Irunga Longin wamamaye nka “Tukowote” mu ruganda rwa Sinema mu Rwanda yambitse impeta y’urudacuyuka umukunzi we bitegura ku rushinga bitarenze muri 2026.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Gashyantare 2026, Tukowote yasangije abamukurikira amafoto atanu ye n’uyu mukunzi we atigeze yifuza gushyira hanze amazina ye avuga ko ukwezi kwa Gashyantare ari uk’urukundo .
Ati “ Gashyantare ni ukwezi k’urukundo, ukwezi aho yego uyumva itandukanye ndetse ari inyembaraga.”
Tukowote wabonye izuba tariki ya 05 Kamena 1972 ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite amazina aremereye mu ruhando rwa Sinema yo mu Rwanda.
Kuva mu 2008 ubwo yatangiraga kugaragara muri filime Nyarwanda , uyu mugabo yamamaye muri filime nyinshi zitandukanye zirimo Bamenya, The Bishop’s Family, Isi Dutuye, Kaliza wa Kalisa, Ejo si Kera, n’izindi nyinshi.
Nta byinshi tukowote yifuje gutangaza kuri iyi nkumi y’ikimero bitegura ku rushinga .
Gusa yijeje abakunzi be ko imyiteguro y’ubukwe bwabo igeze kure aho bitarenze mu Ukuboza 2026 aba bombi bazaba barakoze ubukwe.










