sangiza abandi

Ahavaga toni 8 hazava 35: Ibyihariye ku mbuto z’ibirayi ‘Ndamira na Victoria’ RAB yavuguruye 

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyamuritse imbuto z’ibirayi, Ndamira na Victoria, zimaze iminsi zivugururwa hakoreshejwe ikoranabuhanga zikaba zorongerewe ubushobozi ku buryo zitezweho kongera umusaruro w’ibirayi ku kigero kirenze igisanzwe.

RAB yatangaje ko izi mbuto zimaze igihe mu igeragezwa zikaba zarongerewe ubushobozi bwo kubasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe harimo ubushyuhe n’imvura ndetse zikaba zidaterwa umuti nk’izisanzwe ariko zigatanga umusaruro mwinshi kuruta izahingwaga.

Umushashatsi muri RAB ushinzwe poragaramu y’ibinyabijumba, Nduwumuremyi Athanase, yavuze ko izi mbuto zije ari igisubizo ku bahinzi ndetse no ku gihugu kuko zakoranywe ubushishozi kugira ngo zizabe zitandukanye n’izisanzwe haba mu gutanga umusaruro, kwihanganira ibyonyi ndetse no kurinda abahinzi ibihombo baterwa n’ihindagurika ry’ibihe rya hato na hato.

Aganira na Umunota yagize ati “ Navuga ko izi mbuto haba Ndamira na Victoria zije ari igisubizo ku bahinzi no ku gihugu kandi mu buryo bwinshi. Izi mbuto  ntabwo ziterwa umuti kuko zongerewe ubushobozi buzifasha guhangana n’ibibazo birimo ubushyuhe n’imvura kandi zigatanga umusaruro ushimishije”.

“Mu igererageza twakoze twabonye ko izi mbuto zizakuba inshuro ebyiri umusaruro wari usanzwe kuko aho twasaruye twabonyeko ahavaga toni 8 havuye 35, rero twizeye ko mu gihe abahinzi bazaba batangiye kuzihinga bazishimira umusaruro zizatanga.”

Nduwumuremyi yavuze ko bahisemo amako abiri ‘Ndamira na Victoria’ kuko ubusanzwe zari imbuto zerega cyane ariko kubera kugenda zicika intege zitangira gutanga umusaruro muke ku mpamvu zo kutabasha kwihanganira uburwayi bufata ibirayi bagafata umwanzuro wo kuzongerera ubudahangarwa.

Yavuze ko nyuma yo gukora igerageza ikirakurikira ari ukuzishyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, (RICA), hanyuma yamara kuzemeza zikazahabwa abatubuzi b’imbuto noneho zitangira guhabwa abahinzi bose mu gihugu.

Ku ruhande rw’Abahinzi bavuga ko bakurikije ibyo babonye mu igeragezwa bizeye ko izi mbuto hari kinini zizabafasha cyane cyane kongera umusaruro kandi banizigamire amafaranga bakoreshaga mu kugura imiti.

Uwase Christella utuburira imbuto z’ibirayi mu Karere ka Gicumbi yavuze ko bishimiye ko babonye imbuto zongerewe ubushobozi kandi zikabasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe isanzwe ari imbogamizi ikomeye mu buhinzi cyane cyane ubw’ibirayi.

Yagize ati “ Mbere na mbere twishimiye ko tubonye imbuto izabasha guhangana n’ibyonyi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe kuko biri mu bibazo by’ingutu duhura nabyo mu  buhinzi w’ibirayi rero sitwe tuzabona zemejwe tugatangira kuzitubura no kuzihinga”.

Ku rundi ruhande Semarembo Felecien, ukorera umwuga w’ubuhunzi bw’ibirayi mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, yavuze ko icyo kwishimira cya mbere ari uko izi mbuto nshya z’ibirayi zidaterwa umuti kandi zigatanga umusaruro mwinshi kuruta izo bari basanzwe bahinga.

Yagize ati “ Urabona umuti urahenda cyane kandi hari igihe uwutera n’ubundi ibirayi bigapfa rero kuba izi zarongerewe ubushobozi zikaba zifite ubudahangarwa ni ikintu gikomeye kuko urumva ko amafaranga twaguraga imiti tuzayazigama”.

Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho mu 2024 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko buri mwaka haboneka toni ibihumbi 850, icyakora intego ikaba kubigeza byibuze kuri toni 1.500.000 buri mwaka kugira ngo bahaze isoko.

Ni mugihe kandi raporo iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekanye ko umusaruro w’ibirayi mu bihembwe by’ihinga bya 2025 wiyongereyeho 17% ugereranyije n’ibihembwe byose bya 2024

Abahinzi bishimiye imbuto z’ibirayi zongerewe ubudahangarwa
Izi mbuto ntabwo zikenera guterwa umuti
Izi mbuto zizakuba umusaruro w’ibirayi inshuro zirenga ebyiri

Photos:

[fluentform id="3"]