Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports, yavuze ko impamvu yatumye atandukana n’iyi kipe yari amazemo imyaka itandatu, ari uko atahuje n’ubuyobozi buriho.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2026, ubwo yari mu kiganiro akoramo cya 10 Sports kuri Radio/TV 10.
Ngabo Roben yakoraga nk’Ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports ndetse akaba ari nawe ukoresha imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe kuva 2018-2020, no kuva 2023-2026.
Isezera rye kuri izi nshingano yaritangaje kuri uyu wa Kabiri, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze bwite.
Yagize ati” Mu marangamutima avanze, nsezeye ku ikipe nakoreye nishimye mu gihe cy’imyaka itandatu [kuva 2018 kugeza 2020 no kuva 2023-2026 nk’ushinzwe itumanaho. Rwari urugendo rwiza.”
Yavuze ko ubuyobozi bwamunanije mu buryo butandukanye, bamwereka ko batari mu nzira imwe ari cyo cyatumye yubaha umwanzuro wabo agasezera.
Ati “Mu minsi yashize byari ibihe bikomeye kuko ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye. Nubashye umwanzuro wabo, ngenda mfite umunezero n’urwibutso rwiza.”
Uyu musore asanzwe ari n’umunyamakuru kuri Radio/TV10 aho akora ikiganiro cy’imikino.
Iki kiganiro akora ni nacyo yatangarijemo ubutumwa bw’icyamuteye gusezera muri Rayon Sports ndetse n’andi magambo avuga ko yabwiwe n’abantu batandukanuye yagiye amuca intege muri aka kazi.
Yavuze ko atahuzaga n’ubuyobozi buriho, avuga ko bari mu nzira zo kumwirukana kubera ibihuha babwirwaga n’abatamwishimiye, bituma asezera kuko atari kwemera kwirukanwa azira ubusa.
Ati “Nasazeye, nta muntu w’umugabo wifuza kwirukanwa ahorwa ubusa. Nasezeye kuri Rayon Sports twabanye neza, ariko ni uko nananiwe guhuza n’ubuyobozi buhari, kandi si bose. Murenzi Abdallah ba Gakwaya Olivier si abantu babi ariko abantu babakikije baragabora.”







