Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw, iva kuri miliyari 7,032,5 Frw igera kuri miliyari 6,952,1 Frw.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, Isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 018/2025 ryo ku wa 30/06/2025, rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
Umushinga w’iri tegeko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Minisitiri Murangwa, yasobanuye ko kugabanuka kw’ingengo y’imari, kwaturutse ahanini ku mpinduka zakozwe mu gushaka amafaranga akoreshwa mu kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali icyiciro cya kabiri, byagabanyijeho miliyari 168,2 Frw ku mafaranaga yasabwaga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Yavuze ko ku rundi ruhande ariko amafaranga aturuka hanze aziyongeraho miliyari 250,5 Frw cyane cyane inkunga n’inguzanyo zikoreshwa mu mishinga y’iterambere.
Yongeyeho ko ingengo y’imari isanzwe izagabanuka ive kuri miliyari ibihumbi 4,312.9 igere kuri miliyari ibihumbi 4,114.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuzeko izigabanukaho agera kuri miliyari 198 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bikaba bijyana n’impinduka ku mafaranga yari ateganyijwe kwishyurwa imyenda ya Leta, inkunga ku bigo bikora ubucuruzi ndetse no kwishyura ibintu na serivisi.
Yakomeje agaragaza ko nubwo ingengo y’Imari yagabanutse, ibikorwa byo biziyongera, ndetse amafaranga agenewe imishinga aziyongeraho agera kuri miliyari 253,3 Frw, avuye kuri miliyari 1,862.5 Frw agere kuri miliyari 2,115.8 Frw.
Yagize ati “Ibikorwa biracyakomeza nta kizahagarara. Ingengo y’imari yaragabanutse ariko ibikorwa byo ntabwo byagabanutse. Iyi nyongera yashyizwe mu mishinga itandukanye.”
Yavuze ko ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta, bishingiye ku isesengura ry’imiterere y’ubukungu, n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka mu mezi atandatu ashize kuva muri Nyakanga-Ukuboza 2025, ndetse n’ibizakenerwa mu gice cya kabiri cy’ngengo y’imari gisigaye kugeza mu mpera za Kamena 2026.
Ati “Hashingiwe kuri iryo sesengura amafaranga yarasaranganyijwe, mu bikorwa by’ingenzi byihutirwa kurusha ibindi haba mu rwego rumwe no hgati y’inzego zitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Iyi gahunda yo gusaranganya aya mafaranga yemejwe kandi yumvikanwaho n’inzego zose bireba, bikaba bitanga ikizere ko ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/26, izashyirwa mu bikorwa uko biteganyijwe.”
Ingengo y’imari ya miliyari 7,032.5 Frw yari yemejwe n’Inteko Ishinga amategeko mu kwezi kwa Kamena 2026, ikaba yari yiyongereyeho miliyari 1 216, 2 Frw bingana na 21%, ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2024/25 yari miliyari 5.816,4 Frw.









