sangiza abandi

Bisaba ko hubakwa amacumbi 20,000 buri mwaka: umuti ku kibazo cy’imiturire mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko kugira ngo ikibazo cy’imiturire n’amacumbi ari ku giciro gihanitse mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali gikemuke, hakenewe ko hubakwa inzu ziri hagati y’ibihumbi 10 na 20 buri mwaka.

Ibi yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2026, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ayigezaho ingengo y’imari ya Leta ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.

Minisitiri Murangwa yabigarutseho nyuma y’ikibazo yari abajijwe na Depite Mukabalisa Germaine ku mushiga wo kubaka amacumbi ya Heza Estate aherereye i Batsinda, aho yavuze ko ibikorwa byo kubaka inzu byarangiye igisigaye ari ukubaka ibikorwaremezo kandi ko nabyo bigeze kure ku buryo bitarenze amezi atandatu uyu mushinga uzaba ugeze ku musozo neza abantu bagatangira kuyaturamo.

Yagaragarije Abadepite ko nubwo inzu zo mu mushinga wa Batsinda zigiye kuzura, ariko hakiri ikibazo cy’amacumbi aciriritse cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ku buryo hakenewe gukomeza kubakwa izindi nzu nyinshi kugira ngo bikemure ikibazo cy’imiturire mu Rwanda, kandi hakubakwa izihendutse abantu benshi babasha kwigondera.

Yavuze ko byibura u Rwanda rukeneye kubaka amacumbi ari hagati y’ibihumbi 10 na 20 buri mwaka kugira ngo ikibazo cyo kubona amacumbi ahendutse gikemuke burundu.

Heza Estate ni umushinga wa RSSB wo kubaka amazu aciriritse, ukorerwa i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ukaba ugizwe n’inzu 548 ziri mu byiciro bitandukanye.

Guteza imbere imiturire yo mu mijyi n’amacumbi aciriritse, biri mu musemburo w’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage by’umwihariko bikabaha ubushobozi bwo kubasha kwibonera iby’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi iza mu myanya y’imbere muri Afurika mu kuba uhenze kubonamo icumbi kuko uri ku mwanya wa gatatu mu mijyi 10 ya Afurika ifite uburyo bwo gukodesha inzu bwigonderwa na mbarwa.

Kimwe mu bintu igihugu gikwiye kunoza ni ikijyanye n’imiturire, kubona amacumbi aciriritse byose bikajyana n’uburyo abantu bagenda biyongera mu mijyi bituma biba ingingo y’ingenzi yo kwigaho.

Imibare igaragaza ko mu 2050 abaturage ba Afurika biteganyijwe ko bazikuba kabiri, naho 75% bakazaba batuye mu mijyi.

Ni mu gihe kandi biteganyijwe ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe n’abagera kuri miliyoni 22.1, icyo gihe hazaba hakenewe inzu zirenga miliyoni 5.5.

Kugeza muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rufite imidugudu y’icyitegererezo 124, irimo 10 yubatswe mu buryo bw’amagorofa n’indi igizwe n’inzu kuva kuri imwe muri enye (four in one) kuzamura.

Hakenewe kubakwa amacumbi ibihumbi 20 buri mwaka kugira ngo ikibazo cy’imiturire mu Rwanda gikemuke

Photos:

[fluentform id="3"]