Al Hilal SC yo muri Sudan yatsinze FC Saint Eloi Lupopo yo muri RDC 1-0.
Ni mu mukino w’umunsi wa Gatandatu w’amatsinda ya CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro.
Al Hilal yagiye gukina uyu mukino iri mu kanyamuneza ko gutsinda APR FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League, wabaye ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 aho yahise inafata umwanya wa mbere muri Rwanda Premier League.
Ku rundi ruhande FC Saint Eloi Lupopo yageze i Kigali ku wa Gatatu, yo ntabwo yari ifite amakuru ashimishije kuko abakinnyi batandatu bayo batigeze baza mu Rwanda kubera ibibazo by’imvune ndetse n’ibijyanye n’imyitwarire.
Mu kirere kirimo amahuhwezi y’imvura yari imaze kugwa bigahurirana no kuba wari umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, abitabiriye uyu mukino bari bakeye ku maso ubona akanyamuneza ari kose biteguye kwihera ijisho ibirori by’imbonekarimwe bya ruhago byari bigiye gutangirwa muri Stade Amahoro.
Umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Reghecampf yabanjemo umukinnyi umwe rukumbi, Adama Coulibali mu bakinnyi 11 babanjemo ubwo Al Hilal yatsindaga APR FC mu cyumweru hagati
Ni mu gihe abandi bose uko ari 10 bari abakinnyi atigeze akoresha cyangwa yahaye umwanya muto ku mukino wa APR FC.
Abasore ba Al Hilal binjiye neza mu mukino ubona ko barimo kurusha ikijyanye no kugumana umupira ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo.
Bidatinze ku munota wa 26 w’umukino, myugariro wa Al Hilal SC ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma, Steven Ebuela yazamukanye umupira kuri urwo ruhande maze ba myugariro ba FC Saint Eloi Lupopo batinda kumuhagarika, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yahise yubura umutwe maze areba mu izamu rya Simon Loti Omossola Medjo arekura ishoti riremereye cyane.
Ntakindi umuzamu yarigukora umupira uruhukira neza mu rushundura Al Hilal SC iba yanditse igitego cyayo cya mbere.
Abasore ba FC Saint Eloi Lupopo bagerageje gutangira kureba uburyo bw’ibitego ariko ukabona abakinnyi ba Al Hilal SC bafite ubwugarizi bwiza ndetse bambura imipira mu buryo bwihuse.
Umutoza wa FC Saint Eloi Lupopo yahise akora impinduka zihuse aho abarimo Mavungu Junior Mbele ndetse na Issama Mpeko Djos bahise batanga umwanya kuri Goumey Diori ndetse na Lumande Twite.
FC Saint Eloi Lupopo yari imerewe nabi muri iyo minota , yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe myugariro wayo ukomoka muri Senegal Junior Marc Anthiapy Mendy nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Al Hilal SC ku munota wa 44 w’igice cya mbere.
Ku minota 45 y’igice cya mbere hongeweho iminota ibiri y’inyongera ariko ntiyagira icyo ihindura ku mukino abakinnyi b’amakipe yombi bajya mu kiruhuko cy’igice cya mbere.
Igice cya kabiri cyagarukanye impinduka zihuse ku ruhande rwa FC Saint Eloi Lupopo aho Tukumbange Banga ndetse na Amongo Basiala Agee bahise batanga umwanya kuri Ravel Max Well Djoumekou ndetse na Mika Michel.
Mu mayeri y’umukino abasore ba Al Hilal SC bagarutse mu gice cya kabiri ubona bugarira cyane batangira guha umwanya ubusatirizi bwa FC Saint Eloi Lupopo, aho abarimo Djoumekou bagiye babona uburyo ariko amahirwe imbere y’izamu ntabasekere.
Ku munota wa 68 rutahizamu wa FC Saint Eloi Lupopo, Djoumekou Ravel yacomekewe umupira mwiza ariko atsinze igitego umusifuzi w’igitambaro ku ruhande rw’iburyo avuga ko habayeho kurarira.
Al Hilal SC yakoze impinduka yinjizamo abasore barimo Kamaradini Mamudu, Omer Bashara, Petrus Aprocius, Ousmane Diouf, Adetunji ndetse na El Hadj Kane.
Ku munota wa 75 w’umukino, Al Hilal SC yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe Adil Ahmed nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari amaze gukora.
Umukino wakomeje amakipe yombi asatirana ariko ntihaboneka uburyo bwiza bubyara ibitego ku mpande zombi.
Umukino warangiye ikipe ya Al Hilal SC itsinze FC Saint Eloi Lupopo igitego 1 – 0, ikaba yahise ikatisha itike yo gukina imikino ya 1/4 cya CAF Champions League aho yakomeje iyoboye itsinda C n’amanota 11, ikurikirwa na Mamelodi Sundowns yabaye iya kabiri n’amanota 9.
Ni mu gihe FC Saint Eloi Lupopo yasoje imikino yo mu matsinda ari iya nyuma n’amanota 5.
Ni mu gihe MC Alger yabaye iya gatatu n’amanota 7.
Al Hilal iragaruka muri Shampiyona, Rwanda Premier League, ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare aho izaba icakirana na Gorilla FC.








