sangiza abandi

Kiyovu Sports yaje yisize insenda inganya na APR FC: Uko umukino wagenze

sangiza abandi

APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampyiona y’u Rwanda wabereye muri stade Amahoro ku mugoroba wa ku wa gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.

N’ubwo batari benshi, abafana  b’amakipe yombi bari bitabiriye uyu mukino wari wahujwe n’uwa Champions League wabanje kubera muri iyi Stade, warangiye AL Hilal itsinze st Eloi Lupopo igitego 1-0, baboneraho kureba uyu.

Bari barimo n’aba Rayon Sports bari bashyigikiye Kiyovu Sports bafite umurindi udasanzwe mbere no hagati mu mukino.

APR FC yari iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37, mu gihe Kiyovu Sports yo yari iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 31.

Bugingo Hakim yari yabanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, asimbuye Kapiteni Niyomugabo Claude urwaye. Kapiteni w’umunsi yari Dauda Yussif ‘Seidu’ dore ko na Ruboneka yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Umukino watangiye saa 19:00 uyobowe  na Twagirumukiza Abdoul Karim yungirijwe na Ishimwe Didier na Akimana Juliette basifura mu mpande, mu gihe Mulindangabo Moise yari umusifuzi wa kane.

Umukino watangiye amakipe yombi afite inyota yo gushaka igitego cya kare. APR FC yo yatangiranye amakosa yari gutuma atsindwa, aho Uwineza Rene wa Kiyovu Sports yateye umupira, Hakizimana Adolphe ashatse kuwufata uramucika gusa Niyigena Clement arahagoboka akiza izamu.

Ku munota wa 16, Kiyovu Sports yahushije igitego aho
Cherif Bayo yatunguye umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe wari wasohotse nabi, ariko ishoti rica hafi y’izamu gato.

Ku wa 18 APR FC nayo yahushije uburyo, aho Hakim Kiwanuka yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, ariko Aime Placide awukuraho n’umutwe William Togui atarawufata.

Ku munota wa 28 habonetse uburyo bwiza APR FC, aho Bugingo Hakim yahannye ikosa ku mupira wari uteretse hagati mu kibuga cya Kiyovu Sports, ukurwamo n’umunyezamu James Desire, usubijwemo na Memel Dao uyu munyezamu awukuramo.

Ku munota wa 31 Hakim Kiwanuka yacenze abakinnyi babiri ba Kiyovu Sporys barimo Byiringiro David, ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina ufatwa n’umunyezamu James Desire.

Iminota 45 ibanza y’umukino yarangiye APR FC na Kiyovu Sports zinganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri gitangiye, Kiyovu Sports yatangiranye impinduka, aho Uwiyaremye Fidali yinjiye mu kibuga asimbuye Musa Keita.

Ku munota wa 55, Umuzamu wa Kiyovu Sports yongeye kwigaragaza  akuramo umupira wabazwemo igitego, aho Djibril Ouattara yari ahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu, Umuzamu James Desire arasimbuka awushyira muri Koruneri.

Kiyovu Sports yari iri gukina neza muri iyi minota haba mu kugarira irinda izamu ndetse no gusatira irema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya APR FC gusa gushyira mu izamu bikaba ikibazo.

Mutunzi Darcy  yahushije uburyo bubiri, nk’aho yananiwe kuroba Hakizimana Adolphe ku mupira yaherejwe mu rubuga rw’amahina, uyu munyezamu awushyira muri koruneri.

APR FC yakoze impinduka, Ruboneka Bosco ajya mu kibuga asimbuye Memel Dao, hahaye umwanya Mugisha Gilbert na Denis Omedi nabo bajyamo basimbuye Mel Togui na Hakim Kiwanuka.

Ni mu gihe Mugisha Rama Joseph yasimbuye Cherif Bayo ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Uwineza Rene wakomeje kugora cyane ubwugarizi bwa APR FC, yacomekewe umupira mwiza inyuma y’urubuga rw’amahina ahagana muri koruneri ari wenyine, umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, arasohoka ariko ntiyawugeraho ahubwo amukorera ikosa, hari ku munota wa 70.

Twagirumukiza Abdul yahise amuha ikarita y’umuhondo, ibintu abakinnyi batumvaga, ndetse abafana batishimiye basakuza bavuga ko yagombaga kumuha ikarita itukira kuko yari umukinnyi wa nyuma

Harerimana Abdelaziz wavuye muri Rayon Sports , yinjiye mu kibuga Ku munota wa 73 asimbuye Mutunzi Darcy ku ruhande rwa Kiyovu Sports.

Umukino winjiye mu minota 10 ya nyuma, Kiyovu Sports iri kugarira neza, aho muri iyi minota itatumaga APR FC igera ku izamu ryayo. Ahubwo yo yasatiraga iryayo n’ubwo yahushaga ibitego.

Nyuma y’iminota 7 gusa agiyemo, Harerimana Abdelaziz yafunguye amazamu ku mupira yaherejwe mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Hakizimana Adolphe wari wasohotse.

APR FC yahise ikora impinduka, aho Dauda Yussif yavuye mu kibuga asimbuwe na Mamadou Sy.

Umusifuzi wa Kane, Murindangabo Moise, yerekanye iminota itandatu y’inyongera nyuma y’uko 90 isanzwe y’umukino irangiye.

APR FC yishyuye igitego muri iyi minota y’inyongera cyatsinzwe na Denis Omedi wari waje asimbuye.

Uyu Mugande wari umaze gukorerwa ikosa ntirisifurwe, yahagurutse afata umupira, atera ishoti rikomeye umunyezamu James Desire ananirwa kurikuramo, riruhukira mu rushundura.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 agabana amanota.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, mu gihe Kiyovu Sports yigiye imbere ho umwanya umwe, ijya ku wa gatanu n’amanota 32 inganya na Rayon Sports yari yawurayeho itsinze Police FC.

APR FC yatakaje amanota ku mukino wa gatatu yikurikiranya, kuko yatsinzwe na Al Hilal 2-0 mu mukino iheruka nyuma yo kunganya na Bugesera 2-2. Ni mu gihe Kiyovu yaherukaga gutsinda Mukura 3-1. Mu yindi mikino, Bugesera yatsinze Gorilla ibitego 3-1

Photos:

[fluentform id="3"]