Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yashimangiye ko guhuza ibice by’icyaro n’imijyi bitagarukira ku kubaka imihanda gusa, ahubwo ari inzira yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku igenamigambi ry’imihanda ihuza ibyaro muri Afurika, iri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Ni inama izamara iminsi itatu yahuje impuguke mu igenamigambi ry’ibikorwaremezo by’imihanda ziturutse mu bihugu birenga 20 byo muri Afurika. Ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi.
Mu ijambo rifungura iyi nama, Minisitiri Gasore yagaragaje ko guhuza ibice by’icyaro atari ukubaka imihanda gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza y’abantu.
Ati ” Guhuza ibice by’icyaro ntabwo ari ukubaka imihanda gusa, ni n’uburyo bwo guteza imbere imibereho y’abaturage.”
Akomeza avuga ko mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeza kwiyongera, u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ibikorwaremezo biramba kandi bidaheza.
Anaboneraho gusaba abafatanyabikorwa kongera imbaraga mu ishoramari, guteza imbere ikorabuhanga no guhanga ibishya ndetse no kwita ku baturage bose kugira ngo hatagira n’umwe usigara inyuma.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere n’iterambere rirambye muri World Bank Group, Sahr Kpundeh, avuga ko iyi nama igamije guhindura politiki mo ibikorwa bifatika.
Ati ” Iyi nama igamije guhindura politiki mo ibikorwa bifatika: gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi rishingiye ku bimenyetso, kubaka no kuvugurura imihanda ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, no guhuza iterambere ryayo n’ubuhinzi, imishinga mito n’iciriritse, ndetse na serivisi zitandukanye. Imihanda yo mu byaro itanga umusanzu ku bukungu bw’igihugu muri rusange.”
Akomeza avuga ko imihanda y’icyaro atari ibikorwaremezo gusa, ihuza abaturage n’amasoko yo gucuruzaho umusaruro wabo, kubona serivisi n’amahirwe y’iterambere.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka no kuvugurura imihanda ihuza ibyaro n’imijyi ndetse n’iy’imigenderano, hagamijwe koroshya ubuhahirane, guteza imbere ubuhinzi, no guhuza imijyi yunganira Kigali.
Kuva gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano yatangira mu 2014, hamaze kubakwa ibirometero 4,428.13 hirya no hino mu Gihugu, kandi yagize uruhare rukomeye mu guhuza ibice by’ibyaro n’imijyi, cyane cyane mu korohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Mu mishinga itandukanye ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo iri mu ngengo y’imari ya 2025/2026, harimo kubaka ibilometero bishya by’imihanda 143 hanavugururwe ibilometero 110 mu gihe ku mihanda yunganira ubuhinzi hazubakwa ibilometero 131.
Hari gusanwa no kubakwa ibilometero 450 by’imihanda y’imigenderano mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, Nyabihu, Rutsiro, Gakenke na Nyaruguru.









