Abakurikira ibiganiro by’imikino ku ma radiyo bakomeje kwinubira imyitwarire idahwitse imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru bakora muri iki gisate, aho bavuga ko nta bunyamwuga burimo ndetse bibambika urubwa.
Ibi babishingira ku ntambaza z’amagambo zumvikana hagati y’aba banyamakuru zirimo kwibasirana, inzangano, intonganya z’urudaca n’andi matiku amaze iminsi yumvikana mu biganiro by’imikino ndetse no mu banyamakuru ubwabo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Aba bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bifashisha imbuga nkoranyambaga ahatangirwa ibitekerezo, akenshi iyo hari utanze ubutumwa bufitanye isano n’aya matiku amaze igihe agaragara mu bayanyamakuru batandukanye ba Siporo, bakinubira iyi myitwarire.
Kugeza ubu, intambara y’amagambo iri kugarukwaho cyane ni iri hagati y’abanyamakuru Ndayishimiye Reagan ‘Rugaju’ wa RBA ndetse na Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ wa SK FM.
Aya magambo yo kwandagazanya yafashe indi ntera ubwo Rugaju yasangizaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze asebya mugenzi we Lorenzo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere haje kugaragara ubutumwa ku rukuta rwa X bivugwa ko ari urukoreshwa n’umunyamakuru Rugaju, bwisegura ku magambo atandukanye yavuze yandagaza Lorenzo.
Ubu butumwa bwagira buti: “Muraho ! niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho ! Uwo muntu si we ndiwe!.”
Bukomeza bugira buti: “Ndasaba imbabazi kuri buri wese wababajwe n’uburyo nitwaye kandi ntibizongera.”
Muraho ! niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho ! Uwo muntu si we ndiwe! I really apologize kuri buri wese wababajwe na reaction nakoze Kandi ntibizongera! Amahoro 🙏
— Rugaju Reagan (@RugajuOfficial) February 16, 2026
Abakurikirana iyi Konti yanyujijweho ubu butumwa, bagiye ahatangirwa ibitekerezo barinigura koko.
Uwitwa Kasaro yavuze ko izi mbabazi yakazisabye uwo bafitanye ikibazo kuruta kuzishyira ku rubuga azisaba Abanyarwanda.
Ati “Uzabanze usabe imbabazi uwo wahemukiye ! ibindi byose uri kuzana hano n’ubugoryi.”
Uzabanze usabe imbabazi uwo wahemukiye ! ibindi byose uri kuzana hano nubugoryi😔🥲
— Kasaro💙🤍 (@kasaro05) February 16, 2026
Uwitwa Manzi Willy we yagaragaje ko abanyamakuru nta bunyamwuga bukibaranga kubera kwijandika mu gusebanya bakeka ko ari byo bibongerera ababakurikira.
Yagize ati: “ Mwataye umwambaro w’ubunyamwuga, ‘views’ zibahuma amaso mugera naho muza gutukanira live [imbonankubone] kuri za cameras na za mic’s [mikoro]
Yakomeje agira ati “Ntimucyubaha ibigo mukorera kubera kutanyurwa n’ibyo mukurayo kuko muziko ibinyoma n’amagambo asebanya aribyo bicuruza. Itazangazamukuru ryanyu urubwa rurababereye!”
Mwataye umwambaro wubunyamwuga, views zibahuma amaso mugera naho muza gutukanira live kurza cameras naza mic's, ntimucyubaha ibigo mukorera kubera kutanyurwa nibyo mukurayo kuko muziko ibinyoma namagambo asebanya aribyo bicuruza. Itazangazamukuru ryanyu urubwa rurababereye!
— Manzi Ami Willy (@AmiManzi) February 16, 2026
Uwitwa Alpha wa Ruvuzandekwe we yasubije ubutumwa bwa Rugaju wari wiseguye avuga ko uwo uvuga amagambo asebanya atari we.
Yagize ati “Burya umuntu nyawe ni umenyako yakosheje agasaba imbabazi! Gusa imbabazi wakogombye kuzisaba uwo wandagaje first! (Laurenzo).
Naho buriya uriya niwe uriwe! Ahubwo ubutaha uzajye ubanza ucururuke utekereze k’ubudasa twakubonagaho. Ikindi inzigo (inzika) si nziza k’umukristo.”
Burya umuntu nyawe numenyako yakosheje agasaba imbabazi! Gusa imbabazi wakogombye kuzisaba uwo wandagaje first! (Laurenzo) Naho buriya uriya niwe uriwe! Ahubwo ubutaha uzajye ubanze ucururuke utekereze k'ubudasa twakubonagaho.
— Alpha wa Ruvuzandekwe Team #PK🛡️🇷🇼❤️ (@VocalAlpha96275) February 16, 2026
Ikindi inzigo(inzika) sinziza k'umukristo.😊
Uwitwa Brice yavuze ko Rugaju yasebeje ikigo akorera.
Ati “Wikojeje isoni uvuga amagambo atameshe, kunenga nabi bigutera kunengwa ari wowe. wanasebeje ikigo ukorera, Ishyuka.”
Yakomeje agira ati: “Intambwe ya mbere ikwiriye kuba gusaba imbabazi uwo wandagaje mu ruhame, naho umuntu umumenya yarakaye cyangwag yasinze uriya ni we wowe ahubwo witoze guhinduka pee !!”
Rugaju yibasiye ate Lorenzo?
Uyu munyamakuru yumvikanye yibasira Lorenzo mu mashusho atandukanye arimo ayo yumvikanye avuga ko uyu munyamakuru yaba yaramusabye imibonano mpuzabitsinda y’abahuje ibitsina, aho we agaragaza ko yabyanze ndetse adashobora gukora ibyo bintu.
Ati “Ariko mwagiye mureka, murashaka ko ntanga, ntange koko ntange bibe ya ndirimbo ya Bruce [Indirimo ya Bruce Melodie yitwa Akinyuma]. Ntange koko umwana wo mu bakirisitu, wo mu batambyi?”
Akomeza agira ati: “Ubu koko murumva kugirango ngire ubushuti n’umuntu birasaba ko ngomba kumwemerera amahano?? Oya sha oyaaa.”







