Serivisi z’ubutaka ni imwe mu zisabwa n’abaturage benshi ariko ikibazo mu mitangire yazo cyagiye kigaragazwa n’abatari bacye aho abazisaba bakunze kwinubira ko zidatangwa nk’uko bikwiye ndetse bakavuga ko zitinda kuboneka umuntu agasiragira igihe kirekire mu nzego z’ibanze azishaka.
Mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo imitangire mibi ya serivisi z’ubutaka icike ku buryo abazisaba bazajya babyikorera hifashishijwe ikoranabuhanga aho bazajya bakoresha urubuga Irembo ndetse byitezweho gutanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ikibazo mu mitangire mibi ya serivisi z’ubutaka kiri mu byo bari kwitaho ngo gikemuke aho yavuze ko bari kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe byatwaraga ngo ziboneke.
Minisitiri Habimana yavuze ko kimwe mu byo bari kubanza kwitaho ari ugukuramo ibirarane bya dosiye nyinshi zijyanye na serivisi z’ubutaka aho bari kwifashisha ikoranabuhanga ndetse yagaragaje ko kugeza ubu biri gutanga umusaruro kuko hejuru ya kimwe cya kabiri muri zo zimaze kurangira.
MINALOC igaragaza ko kuva mu mpera z’Ukuboza kwa 2025, habarurwa ibirarane bya dosiye zisaga ibihumbi 185 muri serivisi z’ubutaka ariko kubera gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga izirenga ibihumbi 85 zimaze gukemurwa.
Minisitiri Habinama mu kiganiro na RBA yagize ati “ Nk’uko bigenda mu zindi zerivisi turi gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi z’ubutaka ariko turi kubanza gukuramo ibirarane bihari kandi kugeza ubu biri gutanga umusaruro kuko hejuru ya kimwe cya kabiri mu byari bihari bimaze gukemurwa”.
Yavuze ko ibirarane birimo nibimara gukemuka byose noneho bazatangira kunoza neza uko serivisi zitangwa ku buryo umuturage azajya asaba serivisi agahita ayihabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ukugabanya gusiragira kw’abasaba serivisi ku buryo bazajya bazibona mu buryo bwihuse babyikoreye bidasabye ko bajya kuzisaba bahereye mu nzego z’ibanze.
Zimwe muri serivisi z’ubutaka zikunda gusabwa cyane harimo ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure, irage n’izungura, gukatisha ibibanza, gukosoza imbibi z’ubutaka ndetse n’ibyangobwa byo kubaka ariko ikibazo abazisaba bahuriyeho n’uko kuzihabwa ku gihe bigenda biguru ntege.
Kuva mu 2009 ni bwo hatangiye ibikorwa byo gupima, kubarura no kwandikisha ubutaka nyuma hatangira gahunda yo gutanga ibyangobwa by’ubukode bw’ubutaka.
Kuri ubu muri iki gihe hari gukatwa site z’imiturire ari nako hagaragazwa ahagenewe ibikorwa bitandukanye birimo imiturire, ubuhinzi ibyanya by’inganda ndetse kuri ubu izi serivise zose zashyizwe ku rubuga Irembo mu rwego rwo kuzoroshya no kuzihutisha bitabaye ngobwa ko babaturage babanza gusiragira mu nzego z’ibanze.






