Rayon Sports yatsinze City Boys yo mu cyiciro cya kabiri, ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, kuri Kigali Pele Stadium.
Iyi kipe ya City Boys ikina mu cyiciro cya kabiri yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports imaze iminsi ihagaze neza kuko mu mikino ibiri iheruka ya Shampiyona y’u Rwanda yose yayitsinze, ibintu byazamuye akanyamuneza mu bakunzi b’iyi kipe.
Mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi basanzwe babanzamo, aho yahaye umwanya abakinnyi bari bamaze igihe batabanza mu kibuga
Abo barimo umunyezamu Ishimwe Patrick, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Ganijuru Elie, Tony Kitoga, Fall Ngagne, Aziz Bassane n’abandi.
Umukino watangiranye umuvuduko mwinshi aho wabonaga abakinnyi ba Rayon Sports bayoboye umukino bitewe n’uburyo umupira watemberaga.
Rayon Sports yari yihariye umupira ku munota wa 32′ rutahizamu wayo, Fall Ngagne warumaze iminsi 361 atazi uko kunyeganyeza inshundura bimera biturutse ahanini ku gihe kirekire yari amaze mu mvune y’ivi yagize.
Yaje gutsinda igitego cyiza cy’umutwe ku mupira wari ubanje guterwa na Kabange umuzamu wa City Boys awukuramo usanga Fall Ngagne ahagaze neza ahita awusubiza mu izamu n’umutwe, igitego cya mbere kiba kiranyoye.
Abasore ba Rayon Sports bakomeje gusatira ariko uburyo babonaga ntibabubyaze umusaruro aho abarimo Tony Kitoga na Aziz Bassane, bagiye bahusha uburyo bwabazwe.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports itsinze City Boys igitego 1–0.
Igice cya kabiri cyagarukanye ishyaka ku mpande zombi, aho cyera kabaye abasore ba City Boys batangiye kugerageza uburyo bwo gutsinda ariko Rayon Sports ibarusha kuba ikipe nkuru ibambura umupira byihuse.
Ku munota wa 66′ Rayon Sports yaje gutsinda ikindi gitego nacyo cyatsinzwe na rutahizamu Fall Ngagne wari wahiriwe cyane n’umunsi.
Uyu musore yaje guhabwa umupira mwiza cyane na Ndayishimiye Richard ukina mu kibuga hagati, maze nawo awutsindisha umutwe, Rayon Sports iba yanditse igitego cyayo cya kabiri.
Abasore ba Rayon Sports bahise bagabanya umuvuduko batangira gukina batuje, bahanahana umupira mu rwego rwo kuzigama ingufu zabo ndetse no guha ibirori abafana bari baje kwirebera uyu mukino.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze City Boys ibitego 2 – 0, aya makipe yombi akaba azongera guhurira kuri Kigali Pele Stadium , tariki ya 24 Gashyantare 2026, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro.
Rayon Sports iragaruka muri Rwanda Premier League, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare, aho izakira ikipe ya Mukura Victory Sports kuri Kigali Pele Stadium.








