Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League (MWL) akaba n’Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Abamenyi b’Idini ya Islam. Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda.
Sheikh Dr. Muhammed yageze mu Rwanda aho yaje mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Habimana Dominique ari kumwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa.
Umunyamabanga wa MWL aje mu Rwanda mu gihe Abayisilamu bari mu bice bitandukanye by’Isi batangiye ukwezi kw’igisibo gitagatifu kwa Ramadhan.
Ubwo yatangazaga ko igisibo cya Ramadhan giratangira kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, yifurije Abayisilamu bose kuzagira igisibo cyiza cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Igihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan gifatwa nk’igihe cyiza cyo kongera kwiyegereza no gutakambira Imana bayisaba ko yaborohereza ari nako bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abakene, gusura abarwayi n’ibindi.
Gusiba ukwezi kwa Ramadhan ni Itegeko ry’Imana ku musilamu wese, ndetse ni imwe mu nkingi eshanu abahuriye ku myemerere y’Idini ya Islam bagenderaho.
Ukwezi kw’Igisibo cya Ramadan kujyana no kwigomwa kurya no kunywa hamwe no kwigomwa gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu ruturuturu kugeza izuba rirenze mu gihe cy’iminsi 30 cyangwa 29.







