sangiza abandi

Minisitiri Ngirente yagaragaje ko imibereho myiza y’Abanyarwanda idashingiye ku mafaranga yinjira kuri konti gusa

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda ikubiye mu bikorwa byinshi bitandukanye Leta ishyiriraho abaturage, aho kuba amafaranga yinjira kuri konti gusa.

Ni bimwe mubyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ku wa gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, kigaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima rusange bw’Igihugu.

Minisitiri Ngirente yagarutse ku ngingo igendanye n’imibereho myiza y’abaturage aho yagaragaje ko Leta y’u Rwanda iyo ivuga imibereho myiza iba ikubiye mu bikorwa bitandukanye bishyirirwaho abaturage, aho kuba amafaranga yinjira kuri konti gusa.

Minisitiri Ngirente yatanze urugero rwa bimwe mu byakozwe na Leta ariko biri mu nyungu y’imibereho myiza y’umuturage birimo gushyiraho Post de Sante zifasha umuhinzi waba uhuye n’inguma mu murima cyangwa umubyeyi ugiye kubyara kudakora urugendo rw’amasaha abiri agiye gushaka aho bamuha serivisi y’ubuvuzi.

Yongeyeho ko mu bigize imibereho myiza y’Umunyarwanda harimo no kuba umwana ashobora guhabwa ifunguro kw’ishuri, ati” Ubu tugeze ahantu gahunda yo kugaburira abana ku ishuri tuyishyiramo miliyari 98 Frw buri mwaka, iyo ubukungu buba butajyana n’imibereho myiza twari kuvuga ngo aya mafaranga ka tuyagure ikindi kintu, ariko twahisemo kuyashyira mu mibereho myiza.”

Minisitiri Ngirente agaragaza ko mu mibereho myiza hari ibikorwa byinshi byakozwe, ati “ Amashuri yarubatswe, abarimu barongerwa, abarimu barahembwa, ibikoresho by’amashuri biriyongera, dushyiraho za laboratwari z’abanyeshuri kugira ngo bige neza, pdushyiraho gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, twubaka imihanda kugirango nujya kwa muganga ugende neza…”

Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage ni imwe mu nkingi za mwamba zigize gahunda yo kwihutisha iterambere ry’igihugu ya NST2, iteganya ko hazongerwa uburyo bwo kubona ubuvuzi bufite ireme mu gihugu ndetse no kunoza serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]