Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwakomeje kwitwara neza mu bucuruzi mpuzamahanga, aho hagati ya tariki ya 27 na 31 Nyakanga 2026 rwinjije arenga miliyari 13 avuye mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga.
NAEB yatangaje ko mu minsi ine, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 8.179 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikomeza kugaragaza uruhare rw’uru rwego mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kongera amadovize.
Mu bicuruzwa u Rwanda rwohereje Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi, aho toni 467 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 3.2$ mu gihe icyayi hoherejwe toni 578 zinjije miliyoni1.68$
Imboga zoherejwe mu mahanga zingana na toni 737 zinjije miliyoni 1.04$ naho imbuto zoherejwe zipima toni 370 zinjije 254.908$.
Ibikomoka ku bworozi, u Rwanda rwohereje toni 327 zinjije ibihumbi 470.557$, mu gihe indabo zingana na toni enye zinjije ibihumbi21.836$.
Ibicuruzwa bitandukanye byinjije amafaranga menshi aho u Rwanda rwohereje toni 5.697 zoherejwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bangladesh n’ibihugu bya Afurika, zinjiza miliyoni 2.93$.









