sangiza abandi

Umutungo w’urwego rw’imari wageze kuri miliyari ibihumbi 15,9 Frw mu 2025

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko umutungo wose w’urwego rw’imari mu Rwanda wageze kuri miliyari ibihumbi 15,9Frw mu mpera z’Ukuboza 2025, izamuka rya 23.7%.

Ni ibyagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ubwo yamurikaga ishusho y’urwego rw’imari mu gihembwe cya kane cya 2025.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko itangwa ry’inguzanyo mu bukungu ryiyongereye bigizwemo uruhare n’iri terambere ry’urwego rw’imari.

Ati “Gutanga inguzanyo byakomeje kuba ishingiro ry’ibikorwa, aho inguzanyo mu ma banki zingana na 49.5% by’umutungo wose naho mu bigo by’imari iciriritse inguzanyo zingana na 67.1 % by’umutungo wose. “

BNR igaragaza ko inguzanyo nshya zatanzwe n’amabanki zazamutse ku kigero cya 19% zigera kuri miliyari ibihumbi 2.7Frw mu mwaka wa 2025, zivuye kuri 16,5% zari zazamutseho mu mwaka wa 2024. 

Imibare igaragaza ko inguzanyo zose ziyongereye ku kigero cya 25.8% zigera kuri miliyari ibihumbi 5.4 Frw mu ma banki, mu gihe inguzanyo zose mu bigo by’imari biciriritse zazamutse ku kigero cya 21.4% zigera kuri miliyali 743 Frw.

Muri rusange ibigo by’imari bitanga inguzanyo byakomeje kuzitanga mu nzego z’ingenzi z’ubukungu zirimo urw’inganda, ubwubatsi n’imiturire ndetse n’ubucuruzi, ariko inguzanyo zitangwa mu buhinzi zikomeje kuba nkeya. 

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko hari ingamba Banki Nkuru igomba gufata kugirango inguzanyo zihabwa uru rwego rw’ubuhinzi ziyongere.

Ati “Twabonye ko mu rwego rw’ubuhinzi, ibigo by’imari cyane cyane ama banki atanga inguzanyo mu buryo bukwiye nubwo nayo agenda agaragaza imbogamizi.”

Akomeza agaragaza ko ku rwego rw’imari rw’ibigo biciriritse (microfinance), inguzanyo ku rwego rw’ubuhinzi ziyongereyeho 12% aho mu 2025 zageze kuri miliyari 108 Frw.

Komite ishinzwe ukutajegageza k’urwego rw’imari (FSC) muri Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko n’ubwo urwego rw’imari mu Rwanda rwakomeje kugira ubudahungabana, imikorere y’ubukungu ku rwego rw’Isi ishobora gutera ingaruka ku rwego rw’imari mu Rwanda. 

Bavuga ko ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane ku rwego rw’Isi, rishobora gutera izamuka ry’ibiciro by’inguzanyo ziturutse hanze ndetse bikaba byatuma kubona inguzanyo ziva hanze bitinda bityo bikagira ingaruka ku bikorwa by’ibigo by’imari, abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi.

Photos:

[fluentform id="3"]