Kimenyi Yves wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi, yatangaje ko yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.
arimo APR FC na Rayon Sports, Kiyovu Sports, As Kigali , ndetse n’ikipe y’Igihugu ,Amavubi , yasezeye ku gukina ruhago nkuwabigize umwuga.
Mu ibaruwa ndende yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, Kimenyi Yves yavuze ko yasezeye kuri ruhago bitewe n’imvune y’igufwa ryo ku mu rundi yagize mu 2022.
Yavuze ko iyi mvune itigeze ikira ahubwo yakomeje kuba agaterera nzamba kugera kuri uyu munsi, ikaba ariyo ntandaro yo gusezera ruhago.
Ati ” Nagize imvune ikomeye ya Tibia (igufwa ryo ku mu rundi), iyo mvune yampatirije kuba mvuye mu kibuga, nagerageje gukora ibishoboka ngo mbe nagaruka mu kibuga ariko iyi mvune yaranze kugera kuri uyu munsi.”
Avuga ko kimwe mu byo yishimira nk’umukinnyi ari ukuba yarakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse ko kwambara umwambaro wayo byari inzozi azahora abyishimira.
Yaboneyeho gushimira buri wese wamufashije mu rugendo rwe rwo guconga ruhago, gusa avuga ko atayivuyemo burundu ahubwo atangiye urundi rugendo rufitanye isano nayo.
Kimenyi Yves yatangaje ko agiye gutangiza umushinga yise ‘Beyond90’, ugenerekereje mu Kinyarwanda bishatse ni ‘Ibirenze iminota 90’, aho azajya akora ibiganiro bigaruka kuri ruhago, kwigisha ndetse no kugera ku bakinnyi bakiri bato hirya no hino mu gihugu.
Kimenyi Yves yabonye izuba tariki ya 13 Ukwakira 1992, muri 2011 nibwo yatangiye gukina ruhago ahera muri Academy yitwa Imena, nyuma yaho yaje kujya mu ikipe y’Isonga muri 2012, aho yaje kuyivamo muri 2014 yerekeza muri APR FC.
Kimenyi yakiniye APR FC imyaka itanu, aza kuyivamo mu Mpeshyi ya 2019, yerekeza muri Rayon Sports yakiniye amezi atandatu, maze ahita asinyira Kiyovu Sports muri 2020.
Kiyovu Sports yaje kuyivamo muri 2022 yerekeza mu ikipe ya AS Kigali ari nayo yakiniraga mbere y’uko agira imvune ikomeye mu Ukwakira 2023.
Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi kuva muri 2017, aho yagiye yifashishwa mu mikino itandukanye irimo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse n’igikombe cya Afurika, ndetse no mu mikino ya CHAN 2018 na 2021.
Mu rugendo rwe yatwayemo ibihembo binyuranye birimo ibikombe bya Shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’ inshuro 4 , ibikombe by’Amahoro 2, igihembo cy’umunyezamu wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda yatsindiye muri 2017 n’ibindi.








