sangiza abandi

Goma: Komiseri ushinzwe ubutabazi muri EU yasabye ko uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwa

sangiza abandi

Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’inkunga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Hadja Lahbib, yahuye n’umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, baganira ku buryo bwo kugeza inkunga y’ubutabazi mu bice bagenzura birimo intambara.

Hadja Lahbib yageze i Goma ku wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, avuye mu Rwanda, aho yari yahuye ndetse agirana ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Uyu mu Komiseri yakomereje uruzinduko mu Mujyi wa Goma rugamije gutegura uburyo hatangwa ubutabazi ku basivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu biganiro yahuriyemo n’abayobozi batandukanye ba AFC/M23 barimo umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa bibanze ku buryo inkunga y’ubutabazi ishobora kugera ku baturage b’abasivile mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buboneye, bitewe nuko umutekano muke ukomeje kuba imbogamizi ikomeye ku bikorwa by’ubutabazi.

Komiseri Hadja Lahbib yagaragaje ko kugeza inkunga ku basivile barenga miliyoni bibasiwe n’intambara mu Burasirazuba bwa RDC ari igikorwa cyihutirwa gisaba ubufatanye bw’impande zose zirebwa n’iki kibazo.

Yashimangiye ko amategeko mpuzamahanga arengera abasivile mu bihe by’intambara (Droit International Humanitaire – DIH) agomba kubahirizwa n’impande zose zirimo imitwe yitwaje intwaro n’ibihugu byo mu Karere.

Ubu butumwa kandi yabugejeje ku bayobozi b’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi ndetse na RDC, mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku mutekano muke umaze imyaka 30 mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu biganiro byabereye i Goma, AFC/M23, yatangaje ko yafashe ingamba zifatika zigamije kubahiriza uburenganzira bwa muntu no guteza imbere icyizere mu biganiro bya politiki bigamije kugarura amahoro.

Nk’uko byasobanuwe na Corneille Nangaa, iri huriro riherutse kurekura abana 41 bari mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC), abasirikare b’abagore barenga 100  ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, ndetse n’abasirikare 230 ba FARDC bari bamaze igihe bavurirwa mu bitaro byo mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka