sangiza abandi

Impanuka y’umukingo wagwiriye inzu yahitanye Rtd CSP Kamanzi

sangiza abandi

Rtd Richard Kamanzi w’imyaka 57 wari umupolisi , kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, yitabye Imana, aguye mu mpanuka y’umukingo wagwiriye inzu ye.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimironko , mu Karere ka Gasabo, mu Kagari ka Kibagabaga,Umudugudu wa Rindiro.

Amakuru UMUNOTA wamenye ni uko ibi byabaye ku Gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, ahagana saa saba z’amanywa.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umukingo wari wubakiyeho igipangu cy’urugo, wagwiriye inzu Rtd CSP Kamanzi yari aryamyemo .

Uyu ngo mbere yuko yitaba Imana, yari yicaranye n’umugore mu ruganiririro, amusiga amubwira ko agiye kuruhuka atameze neza , nyuma uyu mukingo uza kumugwira.

Amakuru avuga ko uku kugwa k’umukingo kwatewe nuko imvura nyinshi yaguye ,amazi aturuka haruguru y’urugo rwe mu kibanza cy’umuturanyi we , yinjira iwe, umukingo ugwira urukuta rw’icyumba.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye UMONOTA ko aya makuru ari impamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars,  yavuze ko iperereza rikomeje ku cyateye iyi mpanuka.

CIP Gahonzire yasabye abantu “kwitwararika muri iki gihe cy’imvura ,asaba abantu gukaza ibisenge by’inzu zabo, kwirinda kugama mu nsi y’ibiti n’ibiraro mu gihe imvura iri kugwa kandi n’abantu bakirinda gusimbuka za ruhurura mu gihe cy’imvura.”

CIP Gahonzire yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anavuga ko ubu washakiwe aho uba ucumbika

Kugeza ubu Umurambo wajyanywe mu buruhukiro by’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe .

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]