sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakiriye itsinda ryo mu Muryango Gates Foundation

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin , ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, yakiriye Itsinda riturutse mu Muryango wa Gates Foundation.

Ibiro bye , byatangaje ko baganiriye ku gukomeza gushimangira ubufatanye bwiza busanzweho n’ubw’ahazaza, hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Uyu muryango ufite icyicaro gikuru i Washington muri Amerika wita ku guteza imbere ubuzima, iterambere ry’abaturage, kwimakaza ihame ry’uburinganire, uburezi bufite ireme.

U Rwanda n’umuryango wa Bill & Melinda Gates (Gates Foundation) bafitanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere, cyane cyane mu buzima, ubuhinzi, n’ikoranabuhanga.

Muri Mutarama 2026, Bill Gates yatangaje umushinga w’amadolari ya Amerika miliyoni 50 y’ubufatanyije na OpenAI.

Uyu mushinga uzahera mu Rwanda, ugamije kugeza ikoranabuhanga rya AI mu bigo by’ubuvuzi by’ibanze 1,000 muri Afurika kugira ngo rifashe abaganga mu gusuzuma indwara no gucunga amakuru y’abarwayi.

Muri Mata 2025, u Rwanda na Gates Foundation basinye amasezerano yo gushyiraho icyitwa “Rwanda AI Scaling Hub” i Kigali.

Gates Foundation yatanze inkunga ya miliyoni 7.5 z’amadolari yo gufasha u Rwanda kuba icyitegererezo muri Afurika mu gukoresha AI mu buvuzi, ubuhinzi, n’uburezi.

Umuyobozi w’Umuryango Gates Foundation, Bill Gates, ubwo yari mu nama n’abayobozi batandukanye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umwaka ushize, yashimangiye ko mu myaka 20 iri imbere, igice kinini cya miliyari 200$ za Gates Foundation kizakoreshwa mu kubaka ahazaza h’ubuvuzi muri Afurika.

Ati “Gushora imari mu buvuzi bw’ibanze bifite akamaro gakomeye ku buzima n’imibereho myiza.”

Gates yashimye imiyoborere myiza y’u Rwanda n’ibindi bihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Mozambique, Zambia na Nigeria, aho abayobozi baha umwanya guhanga ibishya, bakimakaza ikoranabuhanga mu guhangana na Malaria, SIDA, kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’izindi ndwara zibasira abantu.

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko “rukoresha AI mu kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Urugero ni ‘ultrasound’ ikoresha AI ifasha gutahura mbere y’igihe inda ku bagore batwite zigaragaza ibibazo, bigafasha abagore kubona ubuvuzi buzatabara ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.”

U Rwanda rufite imashini zigezweho nka X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT scan, Endoscopic Ultrasound’, Multix Impact E, Ultrasound, Somatop go. Top n’izindi zitahabaga mu myaka ishize.

Photos:

Photos: PRIMATURE

[fluentform id="3"]