Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeje kugaragra mu karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, asaba ko umuryango Mpuzamahanga wagira icyo ukora.
Ni jambo yavugiye mu nama mpuzamahanga yo kurwanya ivangura yabereye mu Busuwisi kuri uyu wa 23 Gashyantare 2026.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko iyo imvugo zibiba urwango zitarwanyijwe, zigifatwa nk’amagambo asanzwe.
Yatangaje ko nubwo hashize imyaka 25 hasohotse itangazo rya Durban ry’ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibikorwa by’ivangura ry’uburyo butandukanye, imvugo zibiba urwango n’ubugizi bwa nabi bikomeje .
Ati ” Ibiganiro twagize uyu munsi , birashimangira amateka n’ububare twanyuzemo , ko imvugo z’urwango atari amagambo gusa. Iyo zidahashywe, iyo zihinduwe ibintu bisanzwe, cyangwa iyo zikoreshejwe mu nyungu za politiki, ziba imbarutso y’ihohoterwa.”
Nduhungirehe yatanze urugero aho RDC ikomeje gukingira ikibaba umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu bayobozi bakoresha imvugo z’urwango.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango ntibyacitse nyuma yo mu 1994. byarongeye birategurwa , birenyegezwa, mu Burasirazuba bwa RDC. Gukomeza kubaho kwa FDLR, umutwe w’abajenosideri wafatiwe ibihano na Loni, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigaragaza uburyo kudahana bituma ingengabitekerezo mbi ikomeza kubaho, igakwirakwira mu bisekuru.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uko RDC igikomeje umugambi wayo wo guhembera jenoside , ikoresha imvugo z’urwango.
Ati “Igihugu cyacu cyashegeshwe n’imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu 1994. Dukomeje kubona izo mvugo zikwirakwira mu karere kacu, cyane cyane mu biyaga Bigari n’uburasirazuba bwa RDC, aho imvugo zibiba urwango zikomeje kuba imwe mu mpamvu muzi z’intambara n’ikibazo cy’ubutabazi byisubira.”
Yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu kurwanya imvugo zibiba urwango kandi bigakorwa bwangu, kuko guceceka no kwirengagiza byongerera imbaraga abifashisha amoko no kwambura abantu ubumuntu nk’intwaro barwanisha.
Iyi nama ibaye mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igikomeje kwikoma u Rwanda, irushinja gukorana n’umutwe wa AFC/M23 . U Rwanda ruvuga ko RDC ikomeje gukorana na FDLR mu gushaka guhungabanya umutekano warwo .







