sangiza abandi

Tour du Rwanda: Umubiligi De Clercq Matthijs yegukanye agace ka kane

sangiza abandi

Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda ya 2026, k’ibilometero 127,2 kava Karongi kerekeza Rubavu.

Tour du Rwanda 2026 yakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, mu gace kakiniwe mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho yanyuze mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu.

Ni ku nshuro ya gatatu hari hakinwe agace ka Karongi – Rubavu muri Tour du Rwanda nyuma y’utwakinwe mu 2018 na 2024.

Abakinnyi babanje gukora urugendo rw’ikilometero 1.9 ruva mu Mujyi wa Karongi rwagati, mbere yo kugera hafi yo mu Bupfune aho batangiye kubarirwa ibihe.

Umuholandi Zomermaand Jurgen ukinira Development Team Picnic Postnl ni we wahagurutse mu Karere ka Karongi yambaye umwambaro w’umuhondo, uhabwa uyoboye abandi ku rutonde rusange, aho amaze gukoresha amasaha 10, iminota 55 n’amasegonda 6.

Umunyarwanda wari uri hafi ni Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani, wasigwagaho ho amasegonda 44. 

Mu bilmetero bitanu bya mbere (5KM), abakinnyi 19 bahise bacomoka mu gikundi, batangira kwitegura kujya gushaka amanota yo mu muhanda.

Aba barimo Merhawi Kudus [Eritrea], Byukusenge Patrick [Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda], Manizabayo Eric [Benediction Banafrica Team] n’abandi bakinnyi ba NSN Development Team. 

Amanota yatangiwe ahatambika [sprint] ya mbere yatangiwe i Rubengera, abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 14,3. Yegukanywe na Borresch Julian [Rembe | Rad-Net], Tarling Luke Finlay [NSN Development Team] ndetse na Marriage Zachary [NSN Development Team].

Mu bilmetero 40, abakinnyi 17 barimo Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Byukusenge Patrick, ni bo bari bayoboye isiganwa, aho bari basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda 30. 

Nyuma y’ibilometero 10 gusa, ni ukuvuga mu kilometero cya 50, Abanyarwanda babiri, Manizabayo Eric bakunze kwita Karadiyo na Byukusenge Patrick bafashe icyemezo cyo gucomoka muri ba bandi 17 bari kumwe, bagenda bonyine. Aha bari basize ababakurikiye ho amasegonda 15 mu gihe igikundi cyo bari bagisize 3’30”.

Nyuma gato bafashwe na ba bakinnyi bari babari inyuma, batangira kugendera hamwe ari 16, gusa Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yongera gucomoka muri bagenzi be, abasiga amasegonda 10.

Mu kilometero cya 100, abadage Kretschy, Cuylits na De Clercq bahise bacomoka muri ba bakinnyi 16 bari kumwe, bagenda bonyine. Aba bakinnyi bageze mu bilometero 20 bya nyuma basiga ababakurikiye ho amasegonda 20 mu gihe igikundi kiri inyuma ho 5’30”.

Isiganwa ryinjiye mu bilometero 10 bya nyuma, Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team n’Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, ari bo bayoboye. 

Aha bari basize Cuylits Mauro wa Lotto Groupe Wanty, wari ubakurikiye ho amasegonda 50, mu gihe itsinda rya gatatu barirushaga 1’40”.

Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team n’Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team binjiye mu bilometero bitatu bya nyuma bari imbere bonyine bitegura kugera ku murongo wo gusorezaho.

Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team ni we wahageze mbere ahita yegukana agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026, mugenzi we Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team afata umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye siganwa riri kuba ku nshuro ya 18.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mu Biligi w’imyaka 20 yari yitabiriye Tour du Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]