sangiza abandi

Abadepite bagaragaje impungenge ku Turere tudakoresha ingengo y’imari twagenewe

sangiza abandi

Raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya leta umutwe w’Abadepite yagaragaje impungenge ku Turere tumwe tutararenga 10% mu gukoresha ingengo y’imari twagenewe nyamara hari utundi twagejeje hejuru ya 60%.

Abadepite bagaragaje ko ibi hamwe byatewe n’uko hari imishinga yagiye idindira bityo bigatuma habaho kudindira ku ishyirwa mu bikorwa by’ingengo y’imari.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Komisiyo ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari, Hon. Uwamaliya Odette, ubwo yagezaga ku Inteko Rusange umutwe w’Abadepite bimwe mu byavuye mu ngendo iyi komisiyo yakoreye mu turere dutandukanye tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, aho yagaragaje ko imwe mu mishinga yadindiye hirya no hino mu gihugu nayo ikadindiza ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Depite Uwamaliya yavuze ko hari imishinga itarakozwe ku gihe yari yarateganyijwe gukorwa ahubwo ugasanga ikoreshwa mu ngengo y’imari y’undi mwaka ukuriyeho.

Yavuze ko ku bijyanye no kugeza ifumbire mvaruganda ku bahinzi, gutanga inyongeramusaruro no gutanga imbuto z’indobanure basanze ingengo y’imari yari yaragenwe mu mwaka wa 2025/2026 yarakoreshejwe mu kwishyura ibirarane bya 2024/2025, kuri ubu bakaba bakeneye ingengo y’imari iri hafi ya miliyari 17 Frw azakoreshwa mu gihembwe cya 2026 A kandi bazakenera n’ayo bazakoresha mu cya 2026 B.

Yakomeje agaragaza ibindi byiciro by’imishinga yadindiye bitewe n’ibura ry’ingengo y’imari aho harimo umushinga munini wo gusana ubwato bwa Nkombo hakaza n’undi wo mu Karere ka Rusizi wo gukurikirana no kubaka umuhanda wa Gihundwe – Rwahi – Busekanka, aho wagombaga kuba wararangiye tariki 21 Mutarama 2026 ariko ukaza kudidinzwa ndetse ukaba ugikeneye indi ngengo y’imara y’asaga miliyari 2 Frw.

Depite Uwamaliya agaragaza ko ibi bikwiye gukemuka habaye ho gusangizanya amakuru hagati y’inzego zitandukanye mu bice bagiye basura kuko ingengo y’imari iba yaragenwe kugira ngo iteze imbere abaturage rero iyo imishinga idindiye ntikorwe ku gihe cyagenwe haba habayeho guhomba kabiri.

Yagize ati “Ubundi ingengo y’imari iba yaragenwe kugira ngo iteze imbere abaturage rero iyo imishinga idakozwe ku gihe ubwo tuba duhombye kabiri kuko ya mafaranga ntakoreshwa kandi yakabaye ajya ku kindi gikorwa nacyo kitakozwe ku bwo kubura amafaranga. Ibyo rero bituma tutabona iterambere n’impinduka ku baturage”.

Yavuze ko abayobozi b’uturere bakwiye kujya barebanaho “Kuko iyo hari abageze ku kigero cyo hejuru ya  60% undi atararengeje 10% icyo gihe hagakwiye gufatwa izindi ngamba”. 

Uko uturere twakoresheje ingengo y’imari ishize biri mu bituma bahabwa ijana ku ijana by’iyo basabye mu mwaka ukirikiyeho ari nayo mpamvu Akarere ka Gakenke kahawe 100% by’ayo kasabye, Nyamasheke ihabwa 98% naho Kayonza yo yahawe 93%.

Ni mu gihe kandi Uturere tubiri ari two twahawe amafaranga ari munsi ya 70% tw’ayo twasabye aho Musanze yahawe 69% naho Gisagara ihabwa 64%. Utundi dusigaye twahawe hagati ya 70% na 90% by’amafaranga twari twarasabye.

Kugeza ubu uturere tumaze gukoresha ingengo y’imari twahawe ku kigero kiri hehuru ya 50% tuyobowe na Nyagatare iri kuri 69.1%, mu gihe utumaze gukoresha munsi ya 30% ku ngingo y’imari igenewe iterambere harimo Akarere ka Musanze kari kuri 25.1%, Nyanza 25%, Ngoma 21%, Nyamasheke 19.2%, Gisagara 15% hagaheruka Nyaruguru iri kuri 14.9%.

Depite Uwamaliya Odette yavuze ko uturere tudakoresha ingengo y’imari twasabye dukwiye kwisubiraho kuko bidindiza iterambere

Photos:

[fluentform id="3"]