sangiza abandi

Kudasenyera umugozi umwe hagati y’bihugu bigize EAC: Isubyo mu koroshya ubuhahirane 

sangiza abandi

Abakurikiranira hafi imikorere y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basanga uyu muryango udashobora gutera imbere uko bikwiye mu gihe bimwe mu bihugu biwugize bidatanga umusanzu wabyo nk’uko byakawutanze ndetse ibindi ntibyoroshye ubuhahirane hagati yabyo.

Ni mu gihe kandi hashize imyaka  myinshi ibihugu bigize uyu muryango biganira ku kwihuza mu rwego rwo koroshya ubuhahirane ariko kugeza magingo aya ntabwo birakorwa n’ubwo hari bimwe bigerageza kwihuza ku bwumvikane hagati  yabyo.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, Umudepite mu Muryango wa EAC, avuga ko hari ibihugu hagati yabyo bigerageza koroshya ubuhahirane ariko nanone hakaba ibindi bikomeza kwinangira.

Ambasaderi Ndangiza yavuze ko ubusanzwe ibihugu bigize uyu muryango byagakwiye gucuruzanya hagati yabyo ariko hakaba ibishyiraho amananiza.

Yagize ati “Ubundi ibihugu bigize umuryango wa EAC byose bikwiye gukorana ubucuruzi nta nkomyi igihe cyose bifite ibyangombwa byemewe gusa ntabwo ariko bigenda kuko hari ibishyiraho amananiza. Nk’urugero niba u Rwanda rugiye gucuruza amata, nk’igihugu cy’ikinyamuryango cyagakwiye gucururiza muri ibyo bihugu byose ariko rimwe na rimwe hari aho usanga bitwaza impamvu zitandukanye zirimo ubuziranenge kandi babibona ko bibyujuje”.

Ahanini ukwigira no kwihuza k’uyu  muryango bikomwa mu nkokora n’ibihugu binyamuryango bidatanga umusanzu wabyo nk’uko bikwiye kuko kugeza ubu ibihugu biwugize biwubereyemo umwenda wa miliyoni 89$.

Kugeza ubu mu bihugu umunani bigize umuryango wa EAC harimo bine bimaze imyaka itatu kuzamura bidatanga umusanzu, mu gihe hari ibindi bine bitaratanga umusanzu w’uyu mwaka turimo.

Umuyobozi wungirje w’Urugaga rw’Abikorera muri EAC, Denis Karera, anenga abafata ibyemezo muri uyu muryango batita ku gufasha abo mu rwego rw’abikorera, agaragaza ko kuba hari ibibazo bimaze igihe bitabonerwa umuti ibyinshi bishingiye ku kuba abafata ibyemezo hari aho birengagiza abo muri uru rugaga kandi ari rwo nkingi ya mwamba mu iterambere ry’uyu muryango.

Karera yatanze urugero rw’uko kuri ubu hari abayobozi bo muri uyu muryango mu nzego zitandukanye batinda kubona imishahara yabo bitewe n’uko abikorera baba batinze kohereza amafaranga.

Yagize ati “Moteri y’amafaranga muri uyu muryango ni urwego rw’abikorera ariko se wakwibaza ngo iyo moteri yitabwaho neza uko bikwiye? Uru rwego rugomba kwitabwaho binyuze muri politiki nziza kandi ihamye zidushyigikira kuko ntabwo bikorwa”.

Imibare igaragaza ko ibihugu umunani bigize uyu muryango wa EAC bicuruzanya hagati yabyo  ku kigero cya 15% nyamara bituwe n’abasaga miliyoni 300 aho 60% by’abo ari urubyiruko mu gihe umusaruro mbumbe wabyo urenga miliyari 350$.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva, yibaza uko isoko rusange ry’umugabane wose wa Afurika rizashoboka nyamara no kwihuza hagati y’ibihugu umunani bigize umuryango wa EAC byarananiranye koroshya ubuhahirane.

Yagize ati “ Ibiganiro bitandukanye biba kenshi kuri uyu mugabane usanga byibanda ku isoko rusange ry’ubucuruzi bwa Afurika, ariko ikibazo gikomeye twakwibaza tuti ese niba tudashobora gucuruzanya neza hagati y’ibuhugu umunani twizera gute ko bizashoboka hagati y’ibihugu 54?

Nduva yagaragaje ko inshuro nyinshi usanga haba ibiganiro bitandukanye bigaruka ku kibazo cyo koroshya ubuhahirane atanga urugero rw’ibiganiro biherutse kubera i Addis Ababa byagarutse ku ngingo yo koroshya urujya n’uruza ku Banyafurika avuga ko n’umwaka wari wabanje iyo ngingo yo gukuraho Visa ku bihugu bya Afurika yaganiweho ariko nta kinini itanga.

Yavuze ko mu gihe cyose abantu badashobora kugenda mu bwisanzure ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba  n’ubucuruzi butazigera butera imbere uko bikwiye.

Tariki 7 Werurwe 2026 hateganyijwe inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC aho bazasuzumira hamwe ibimaze gukorwa ndetse n’imbogamizi zikigaragara zituma ibyinshi mu byemezo bifatwa bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva, ntabona uko isoko rusange ry’ibihugu 54 rizashoboka nyamara 8 bya EAC byaranze.

Photos:

[fluentform id="3"]