sangiza abandi

Abajyanama b’Ubuzima batangiye guhabwa telefone zikoresha AI bemerewe na Perezida Kagame

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga telefone zigezweho zikoresha ubwenge buhangano AI, ku bajyanama b’ubuzima  bose hirya no hino mu gihugu bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 gitangizwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aho kigamije kubafasha kubona uko buzuza neza inshingano zabo za buri munsi neza n’uburyo bwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Minisitiri Nsanzimana yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.

Izi telefone zatangiye gutangwa zifite ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rifasha gutahura indwara, kuvura no kubika amakuru y’ubuvuzi.

Ku ikubitiro, abajyanama 92 bahise bazihabwa aho mu Murenge wa Bweyeye, bakaba bazazifashisha mu gukurikirana umunsi ku wundi abaturage bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

 Iki  igikorwa kandi kizakomeza kugeza igihe abajyanama b’ubuzima baherereye hirya no hino mu gihugu bose bagezweho n’izi telefone zigezweho zizabafasha mu mirimo yabo itandukanye bitandukanye n’uko byakorwaga, aho telefone yahabwaga abajyanama bahagarariye abandi.

Perezida Kagame yemereye izi telefone abajyanama b’ubuzima ubwo yahuraga n’abo mu 2024, abizeza  ko hakwiye guterwa intambwe ikomeye mu gukoresha ikoranabuhanga bihereye mu nzego zo hasi kuzamura.

Mu gihe iki gikorwa cyo kuzitanga kizaba kirangiye abajyanama bose bamaze kuzihabwa uko  basaga ibihumbi 58 hazakurikiraho gahunda yo kubahugura ku buryo bazajya bazikoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Uretse gutanga telefone kandi Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye cyahawe umuganga uhoraho n’imodoka izafasha mu bikorwa by’ubuvuzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko igihugu gifite icyerekezo cyo kwirinda ko abaturage bakora ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi kure y’aho batuye kuko bishobora kugira ingaruka ku murwayi ugiye kwivuza.

Ati “Umuntu uri aha Bweyeye, turifuza ko atajya i Gihundwe, gushaka umuganga cyangwa se kujya kubagwa igihe kubyara byagoranye, kandi hano hari umuganga ushobora kuza. Ibyo byose bigenda byongera ireme ry’ubuvuzi. Uko bugenda bumanuka bwegera abaturage.”

Dr Nsanzimana yasabye abaturage kudaceceka mu gihe babona hari aho bahabwa serivise mbi  kugira ngo bikosorwe muri uru rwego rw’ubuvuzi.

Ati “Turashishikariza abaturage aho babonye serivisi itari nziza kubivuga, ukanayisaba kuko ni uburenganzira. N’abaganga tubashishikariza kugira ubunyamwuga cyane kandi byose tubifite muri gahunda nubwo bitahita bikemukira umunsi umwe.”

Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Bweyeye bishimiye guhabwa telefone bemerewe na Perezida Kagame
Igikorwa cyo gutanga telefone ku bajyanama b’ubuzima cyatangiriye mu Karere ka Rusizi

Photos:

[fluentform id="3"]