As Kigali yaguye miswi n’ikipe ya Etincelles FC, ikomeza kwishyiraho igitutu cyo gukubana n’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 01 Werurwe 2026, kuri Kigali Pele Stadium, nibwo ikipe ya AS Kigali yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League.
Ni umukino wagiye kuba amakipe yombi adaheruka intsinzi kuko imikino ya Shampiyona yaherukaga gukina nta yigeze ibona amanota atatu; As Kigali yatsinzwe na Al Merrikh SC 1 – 0, ni mu gihe Etincelles FC iheruka kugwa miswi igitego 1 – 1 na Gicumbi FC.
Nta mpinduka nyinshi abatoza ku mpande zombi bigeze bakora mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo uretse ku ruhande rwa AS Kigali, aho Ntirushwa Aime na Dushimimana Olivier (Muzungu) bagarutse mu bakinnyi 11 babanzamo maze Nshimiyimana Tharcisse ndetse na Gedeo Bendecka bakajya ku gatebe k’abasimbura.
Abasore ba AS Kigali batangiranye imbaraga nyinshi maze hakiri kare cyane ku munota wa 7’ w’umukino, Dushimimana Olivier (Muzungu) azamukana umupira yihuta cyane ariko awuhinduye rutahizamu wa As Kigali, Sunday Akeng awutera mu biganza by’umuzamu Ndikumana Justin wa Etincelles FC.
As Kigali yarisumbirije Etincelles FC muri iyo minota yabonye ubundi buryo bwa Coup Franc ku munota wa 11′, ku ikosa Gedeo Ndonga Bivula yakoreye Dushimimana Olivier (Muzungu), ariko Sunday Akeng ayiteye umupira awurenza izamu.
Etincelles FC yagiye inyuzamo igasatira ariko ba myugariro ba AS Kigali bayobowe na Faustin Usengimana bakihagararaho neza.
Ku munota wa 30′, Kapiteni wa Etincelles FC Nsabimana Hussein yaje kwerekwa ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yakoreye Tuyisenge Arsene, amukubise umugeri.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi afite 0-0. Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zihuse ku ruhande rwa AS Kigali aho Kabanda Serge yahise yinjira mu kibuga asimbuye Dushimimana Olivier (Muzungu), ni mu gihe ku ruhande rwa Etincelles FC, Mucyo Emmanuel yahise yinjiramo asimbuye Innocent Assana.
Ubusatirizi bwa Etincelles FC bwatangiranye imbaraga nyinshi binyuze ku musore wayo Ishimwe Djabilu ukina asatira anyuze mu mpande, aho yahinduye imipira ibiri myiza imbere y’izamu ndetse Etincelles FC ibona koruneli ariko Djabilu ayiteye umupira uruhukira mu maboko ya Ndikuriyo Patient umuzamu wa AS Kigali.
Etincelles FC yariyanize AS Kigali muri iyo minota, ku munota wa 58 Etincelles FC yabonye Coup Franc ku ikosa ryari rikorewe Mucyo Emmanuel, ariko Gedeo Ndonga Bivula ayiteye umupira unyura iruhande gato y’izamu rya Ndikuriyo Patient umuzamu wa AS Kigali.
Ku munota wa 64′ Etincelles FC yabonye ubundi buryo bw’igitego ku ishoti riremereye cyane Sadjati Niyonkuru yateye ariko umupira Ndikuriyo Patient umuzamu wa AS Kigali FC awushyira muri Koruneli
Mbarushimana Shabani umutoza wa AS Kigali yahise akora impinduka zihuse kugirango arebeko yakwigaranzura Etincelles FC yarimereye nabi AS Kigali, aho Sunday Akeng na Benedata Janvier bahaye umwanya Adama Bagayogo na Tharcisse Nshimiyimana.
Ku munota wa 73′, rutahizamu wa Etincelles FC, Rodrigue Mwinyi Lody yacomekewe umupira mwiza cyane na Niyonkuru Sadjati maze acenga myugariro wa AS Kigali, Sinaly Diarra Mory asigarana n’umuzamu wenyine ariko ateye umupira n’ukuguru kw’imoso umupira ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 79′, umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yakoze impinduka yongera ingufu mu busatirizi aho Djabilu Ishimwe wari watangiye kunanirwa yahaye umwanya Sadjati Niyonkuru.
Iminota 10 yanyuma yihariwe n’abasore ba Etincelles FC, aho wabonaga bafite inyota nyinshi yo gutsinda igitego ariko amahirwe akanga kubasekera.
Nta minota y’inyongera yigeze ishyirwaho, maze ku munota wa 90 umusifuzi Umutoni Aline asoza umukino wahuzaga As Kigali FC na Etincelles FC amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Nyuma yo kugwa miswi, AS Kigali yagumye ku mwanya wa 13 aho ifite amanota 23, ni mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 aho ifite amanota 19.
Urutonde rwa Shampiyona ruracyayobowe na Al Hilal SC ifite amanota 42, APR FC ikayikurikira ku mwanya wa kabiri aho zinganya amanota ariko Al Hilal SC ikaba iyirusha ibitego izigamye.
Ku mwanya wa gatatu hari Al Merrikh SC ifite amanota 41, ni mu gihe Police FC iza ku mwanya wa kane aho inganya amanota 37 na Rayon Sports iza ku mwanya wa gatanu ariko ikarusha Rayon Sports ibitego izigamye.






