sangiza abandi

EAC ivugwamo kudahuza igiye guterana

sangiza abandi

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.

Kuri ubu, iyi nama ifite insanganyamatsiko igaruka ku kunoza ingamba zo kwihuza kw’ibihugu hagamijwe imibereho myiza y’abaturage babyo.

Mu byo iyi nama izibandaho, harimo ku gusubiza amaso inyuma ku byagezweho mu myaka 25 ishize, kuva uyu muryango wakongera kubaho kuva mu 1999.

Hazarebwa intambwe imaze guterwa mu nkingi enye z’ingenzi zirimo Isoko Rusange, uburyo gukoresha ifaranga rimwe, gushyiraho gasutamo imwe mu Karere.

Iyi nama kandi izasuzuma imishinga y’ibikorwaremezo ihuza ibihugu, hagamijwe iterambere ridaheza .

Ni inama igiye kuba mu gihe bamwe mu banyamuryango bayo barimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda batavuga rumwe .

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’umunyamuryango wa EAC, kuri ubu ihanganye bikomeye n’umutwe wa AFC/M23 uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bakomeje kwicwa no kurenganywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Uburundi busanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Congo, nabwo bwijanditse mu ntambara, bufatanya na leta ya Congo n’umutwe wa FDLR mu gukora ibikorwa byo kwica abo mu bwoko bw’Abanyamurenge.

Congo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe wamaze kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

U Rwanda na rwo rushinja Congo n’Uburundi gufatanya na FDLR , mu kugerageza guhungabanya umutekano warwo.

Mu bindi biteganyijwe gukorerwa muri iyi nama harimo gushyiraho Umunyamabanga Mukuru Mushya wa EAC n’abamwungirije, abacamanza mu rukiko rwa EALA n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uriho kuri ubu, yari Veronica Mueni Nduva akomoka muri Kenya.

Yarahiriye izi nshingano muri Kamena 2024, asimbura Peter Mathuki  . Akaba ari we mugore wa mbere watowe kuri uwo mwanya mu mateka y’umuryango wa EAC. 

Photos:

[fluentform id="3"]