Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice aho yabaga iri hagati ya milimetero 20 na 90.
Muri raporo Meteo Rwanda yashyize hanze yatangaje ko iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’ine n’itandatu bitewe na buri miterere ya buri hantu, ndetse imvura iteganyijwe ari nyinshi cyane cyane hagati y’italiki 1 na 8 Werurwe 2026.
Yatangaje ko ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Hazaboneka kandi muyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Iteganyagihe rivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120, iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Ngororero, Musanze n’igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.
Ni mu gihe kandi imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, ibice bisigaye by’Umujyi wa Kigali, henshi mu Karere ka Kirehe, Uburasirazuba bw’uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Gicumbi, amajyepfo y’uburasirazuba y’Akarere ka Kamonyi n’uburengerazuba bw’uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.
Mu gihe kandi ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50.
Meteo Rwanda yagaragaje ko ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Meteo Rwanda kandi yagiriye inama abantu ku buryo bakwiye kwitwara no kwitwararika muri ibi bihe by’imvura.
Ati “Bitewe n’imvura nyinshi yaguye hagati y’itariki ya 11 na tariki 28 z’ukwezi kwa Gashyantare, ndetse hakaba hanateganyijwe ko imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga mwinshi ikomeza kugwa hagati y’itariki ya 1 na tariki ya 10 Werurwe mu bice byinshi by’Igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Turere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru.
Turagira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza”.






