Abayobozi batatu bari basanzwe bayobora koperative ‘Umoja ni nguvu’, icunga umutekano, barafunze, bakekwaho kunyereza umutungo wa koperative.
Amakuru avuga hashize icyumweru bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Iyi koperative isanzwe igira abakozi b’abazamu bacungira umutekano isoko rikuru rya Nyanza, ibigo by’amashuri muri Nyanza n’ahandi.
Abatawe muri yombi ni Perezida w’iyo koperative witwa Pascal, ushinzwe abakozi witwa Vincent ndetse n’uwacungaga abakozi n’ijoro iyo babaga bari mu kazi witwa Kayumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye UMUNOTA ko abatawe muri yombi bari gukorwaho iperereza kubera ko bakekwaho gukoresha umutungo wa Koperative nabi.
Gusa yirinze kuvuga amafaranga yaba yaranyerejwe, yemeza ko iperereza rigikomeje.
Ati “ Ni uko iperereza rikomeje,ntabwo twavuga ngo amafaranga yanyerejwe arangana gutya, ikizagaragara, kizaba cyagaragaye ku mikoreshereze y’ayo mafaranga ya koperative.”
Amakuru avuga ko hari guhigishwa uruhindu undi mukozi wari ushinzwe kwishyuza ibigo bikorana n’iriya koperative .
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026 habaye inama igizwe n’abanyamuryango bose, bahita batora abandi bayobozi basimbura bariya bafunzwe aho hatowe Perezida mushya witwa Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura.





