sangiza abandi

Ndayishimiye yafunze imipaka aziko ahimye u Rwanda birangira abaye barihima ba mujinya

sangiza abandi

Muri Mutarama 2024 ni bwo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yafunze imipaka yose yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi arushinja gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cye binyuze mu gufatanya n’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega, ibirego u Rwanda rwamaganiye kure rugaragaza ko ntashingiro bifite.

Nyuma y’uko u Burundi bufashe umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda Abarundi by’umwihariko abatuye mu majyaruguru y’u Burundi batangiye gutakambira ubuyobozi bwabo kugira ngo bufungure imipaka yose ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda kugira ngo babone uko bashaka imibereho.

Abatuye muri Komini Nyamurenza mu yahoze ari intara ya Ngozi, Bugabira, Ntega na Busoni mu yahoze ari intara ya Kirundo bagaragaza ko ingendo bagiriraga mu Rwanda banyuze mu nzira zo ku butaka zari zibafatiye runini kuko bacuruzanyaga n’Abanyarwanda cyangwa se bakabaha imirimo.

Bamwe mu bacuruzi bahereye mu bice  bya Nyamurenza basobanuye ko mbere y’uko imipaka ifungwa, bajyaga gucuruza inkoko mu Rwanda, bagatahana ibindi bicuruzwa birimo imyenda ya caguwa, bakayicuruza iwabo. Ahamya ko imibereho kuri ubu yahagaze.

Uretse ibyo kandi hari indi mirimo Abarundi begereye imipaka bajyaga baza gukora mu Rwanda harimo iy’ubuhinzi ihemberwa ku munsi. Basobanura ko amafaranga bishyurwaga n’Abanyarwanda yari abatunze, cyane ko yari menshi ugereranyije n’ay’iwabo.

Abarundi baturiye imipaka yafunzwe ntabwo bumva uko bazira ibyemezo bifatwa n’abanyapolitiki kandi nta ruhare bafite mu mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ndetse  ibyo ni byo bashingiraho basaba ubutegetsi bwa Gitega gufungura imipaka.

Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande Abarundi batuye muri Komine ya Cibitoke mu Ntara ya Bujumbura nabo bararira ayo kwarika nyuma y’aho muri Gashyantare 2026 Leta y’u Burundi irenze ku isezerano yari yarabahaye ryo gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda.

Tariki ya 2 Mutarama 2026, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yabwiye abanyamakuru n’abaturage ko imipaka y’igihugu cyabo n’u Rwanda izafungurirwa rimwe n’uwa Gatumba/Kavimvira ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutangaza ibi tariki ya 23 Gashyantare, u Burundi bwafunguye umupaka wa Gatumba ubuhuza na Congo nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bigamije gusubukura ubuhahirane, ariko uwa Ruhwa na Gasenyi ibuhuza n’u Rwanda ikomeza gufungwa, ibyatumye Abarundi binura uwo mwanzuro.

Abarundi bavuga ko mu gihe baremaga isoko ryo mu Rwanda, babonaga ibyangombwa nkenerwa bibahendukiye, kuko nk’ijerekani yo gutwaramo amazi ya litiro 20 bayiguraga 1000 Frw, ariko ko ubu iwabo bayigura amafaranga 12.000 y’u Burundi (arenga 5800 Frw).

Abarundi batuye muri Ruhwa bavuze ko babangamiwe n’icyemezo Leta yabo yafashe cyo gufunga imipaka, bagasaba ko yakumvikana n’u Rwanda kugira ngo yongere ifungurwe, bongere bagenderane kandi bahanirane n’Abanyarwanda nk’uko byahoze.

Nyuma y’uko u Burundi bufashe umwanzuro wo gufunga imipaka impande zombi zagerageje kureba uki iki kibazo kiri hagati y’ibi bihugu byombi cyashyirwaho akadomo ubuhahirane bugakomeza ariko ubutegetsi bwa perezida Ndayishimiye bwagiye bushyiraho amananiza ibyatumye kugeza nanubu imipaka igifunze.

Muri Werurwe 2025, intumwa z’ibi bihugu zahuriye mu biganiro kugira ngo zikemure aya makimbirane. Mu gihe hari icyizere ko umubano ushobora kuba mwiza vuba, Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda.

Zimwe mu nzitwazo perezida Ndayishimiye yatanze n’uko yavuze ko mu gihe u Rwanda rutarashyikiriza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, imipaka itazafungurwa.

U Burundi bwakomeje kuzana amananiza mu gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka