sangiza abandi

‘Tura tugabane niwanga bimeneke’: Marines na Etincelles zituniye kuri APR na Rayon Sports

sangiza abandi

Rayon Sports FC na APR FC, zombi zavanye i Rubavu inota rimwe, rimwe mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda.

Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, yari yakiriye ibirori bya Ruhago, aho amakipe yo muri aka karere Marines FC na Etincelles  yari yakiriye  APR FC na Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru.

Ni gahunda y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda, RPL [Rwanda Premier League] yo gufasha abakunzi ba ruhago kunogerwa n’imikino, aho amakipe ya Rayon Sports na APR FC, akinira mu mujyi umwe muri ‘Weekend’ imwe.

Muri iyi mikino,  APR FC yanganyije na  Marines FC ibitego 2-2 ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026 mu gihe Rayon Sports yo yanganyije na Etincelles igitego 1-1 kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe.

Marines FC yihagazeho imbere ya APR FC ihinyuza abita uyu mukino ikinamico

Umukino wa APR FC na Marines FC ujya kuba, benshi mu bakurikirana ruhago yo mu Rwanda bari biteze ko APR FC ibona intsinzi mu buryo bworoshye bijyanye n’uko aya makipe ari nk’abavandimwe babiri.

Si ko byagenze, kuko Marines FC yatangiye ibanza APR FC ibitego 2-0 mu gice cya mbere, n’ubwo abenshi bitabakanze bibwira ko APR FC yishyura ikanatsinda, abatebya bari babyise ‘Ikinamico’.

Koko APR FC yavuye mu karuhuko k’igice cya mbere, itangira icya kabiri yishyura, ibitego byombi byatsinzwe na Djibrill Ouattara harimo n’icya Penaliti ariko itaravuzweho rumwe.

Icyakora, ntabwo APR FC yabonye ikindi gitego cy’intainzink’uko byaari byitezwe na benshi, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Etincelles na yo yihagazeho imbere  ya Rayon Sports

Abakunzi b’umupira w’amaguru bari benshi i Rubavu, biganjemo abaturutse i Kigali no mu bindi bice, bari basigaje kwihera ijisho umukino wa Etincelles FC na Rayon Sports wagombaga kuba ku mubsi ukurikiyeho, ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.

Uyu mukino watangiye Rayon Sports yifuza gutsinda ngo yihenure kuri mukeba wari waraye atakaje amanota.

Gusa ntibyayoroheye kuko Umutoza wa Etincelles, Bizimana Abdul ‘Bekeni’ n’abahugu be bari yakaniye uyu mukino cyane bifuza gutesha Rayon Sports amanota bubi na bwiza.

Koko uyu mukino wagoye cyane Rayon Sports, yewe igice cya mbere cyarangiye nta gitego ibonye, ahubwo ihushijwe nka bibiri byabazwe, itabawe n’umuzamu Kwizera Olivier ku manota wa nyuma w’iki gice.

Gusa mu gice Cya kabiri, Yacouba yatsindiye Etincelles igitego cya mbere ku munota wa 65, bishyira Rayon Sports mu mibare myinshi. Fall Ngagne yaje kucyishyira ku munota wa 79 ariko ntihaboneka ikindi, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports na APR FC zita zityo amanota 2 mu Kivu, zombi zicyura inota rimwe, rimwe, naryo ryavuye kure dore ko aya makipe y’i Rubavu yari yihagazeho.

Umukino wa APR FC na Marines wasifuwe na Umutoni Aline mu gihe Etincelles FC na  Rayon Sports FC zasifuriwe na Twagirumukizs Abdoul Karim.

Iyo Stade Umuganda yakiriye aya makipe, Gisenyi iba ishyushye

Stade Umuganda yari yakiriye ibi birori byitabiriwe n’abatari bake dore ko yari yuzuye ku kigero cya 99%,  yubatswe n’umuganda w’abaturage mu 1982 ndetse ni ho yakomoye iri zina.

Yagiye ivugururwa mu bihe bitandukanye ndetse yakiriye amarushanwa arimo Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 na CHAN.

Kuri ubu, amakipe ya Marine FC, Etincelles FC na Rutsiro FC, ni yo yakirira kuri iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5000. Yubatswe mu Kagari ka Umuganda, Umurenge wa Gisenyi.

Umujyi wa Gisenyi uba ushyushye cyane iyo aya makipe yamanutse dore ko n’abakunzi bayo bari hirya no hino baba bayaherekeje ndetse abenshi bamarayo weekend yose kugeza imikino yombi irangiye.

Uko urutonde ruhagaze

Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 38, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 43 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Al Hilal SC ifite 45.

Al Merreikh SC ya gatatu n’amanota 41, izacakirana na Police FC ya Gatanu n’amanota 37, ku wa mbere saa mbiri n’igice z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka