sangiza abandi

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira mu Bubiligi

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko agiye gutaramira mu Bubiligi ahishura ko ari andi mahirwe Imana itanze yo kongera guhura abantu bakaramya.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram mu mpera z’Icyumweru gishize, tariki ya 07 Werurwe 2026 uyu muramyi yasangije abamukurikira ifoto iteguza iki gitaramo kizabera i Brussels mu Bubiligi aboneraho gutumira abakunzi b’indirimbo ze kuzaza ari benshi.

Ati “ Muraho abo mu Bubiligi, Imana yaduhaye andi mahirwe yo kongera guhura tukaramya turikumwe, si jye uzarota dutaramanye”

Biteganyijwe ko igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026 kuri Hotel Dolce la Hulpe iherereye i Brussels mu Bubiligi, kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amayero 50 angana n’ibihumbi 84 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Iki gitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi cyateguwe na Team Production imenyerewe mu gutegura ibitaramo by’abahanzi Nyarwanda mu Bubiligi, iyi niyo yafashije abarimo Bwiza ndetse na The BEN gutaramira mu Bubiligi muri Werurwe 2025.

Hotel Dolce la Hulpe, igitaramo cya Israel Mbonyi kizaberamo ni Hotel y’inyenyeri enye iherereye mu murwa mukuru Brussels iyi hotel yakira ibirori byiyubashye birimo ibitaramo, ubukwe , ndetse n’ibindi.

Israel asubiye i Brussels akumbuwe kuko yaherukaga kuhataramira muri Kamena 2024.

Amafoto ya Israel Mbonyi ubwo aheruka gutaramira i Brussels

Israel Mbonyi yemeje ko agiye kongera gutaramira mu Bubiligi

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka