sangiza abandi

EAC yasabye impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano

sangiza abandi

Nyuma y’igihe kinini umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), utumvikana mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muryango wasabye impande zihanganye mu ntambara guhagarika imirwano no gutanga agahenge.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama ya 25 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize EAC yabereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026.

Iyi nama yagarutse ku kibazo cy’imirwano ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa RDC, aho ingabo za Leta ya Kinshasa zihanganye n’ingabo z’Ihuriro rya AFC/M23.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama, abakuru b’ibihugu bya EAC basabye impande zose ziri mu makimbirane guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, bagaragaza ko inzira yonyine ishobora gukemura ikibazo ari ibiganiro bya dipolomasi n’amahoro.

Iryo tangazo rigira riti “Inama yahamagariye impande zose ziri mu mirwano yo mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano ako kanya no kubahiriza agahenge, ndetse inashimangira ko ishyigikiye ko ayo makimbirane yakemurwa binyuze mu biganiro by’amahoro.”

Abakuru b’ibihugu kandi bakiriye raporo igaragaza aho gahunda zashyizweho mbere mu rwego rwo kugarura amahoro zigeze zishyirwa mu bikorwa, by’umwihariko ibiganiro bya Nairobi biyoborwa na EAC, bigamije guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi byatangajwe mu gihe imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo ikomeje gukaza umurego mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa Mbere tariki ya 09 Werurwe 2026, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zagabye ibitero zifashishije indege zitagira abapilote (drone) mu gace ka Minembwe, gaherereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byibasiye uduce dutuwemo n’abaturage, bikaba ari uguca ku gahenge kagiye kavugwaho kenshi mu biganiro by’amahoro.

Imirwano ikomeje kuba muri aka karere ifite ingaruka zikomeye ku baturage, abenshi bakomeje guhunga ingo zabo, ibikorwa remezo bikangirika, ndetse n’ibibazo byo kutabona ubutabazi bwihuse bikarushaho kwiyongera.

Imiryango mpuzamahanga n’imiryango itanga ubufasha bwihuse ikomeje gutanga impuruza ko abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye, birimo ibura ry’ibiribwa, ubuvuzi budahagije ndetse n’umutekano muke.

Uyu muryango wa EAC usanzwe ugizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudani y’amajyepfo ndetse na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka