Agasaro Nadia Farid Ishmael washakanye n’umuraperi Riderman, yamuteye imitoma ku munsi w’isabukuru y’amavuka, amwibutsa ko ari umugabo udasanzwe mu buzima bwe.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe, nibwo umuraperi Riderman yujuje imyaka 38 y’amavuko.
Yifashishije konti ye ya Instagram, Nadia Farid Ishmael yasangije abamukurikira amashusho ye na Riderman mu bihe bitandukanye, maze ayaherekesha amagambo akubiyemo ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza.
Ati “Kuri uyu munsi udasanzwe, umunsi Ijuru ryohereje ku Isi umugabo uhamye w’igikundiro, w’urukundo rwinshi, w’icyitegererezo, utekereza kure akabera abe bose inkingi ikomeye kandi ishikamye,utuje, uzi gufata imyanzuro myiza mu gihe gikwiye.”
Nadia avuga ko ibyiza bya Riderman atabirondora ngo birangire, gusa ahina mu magambo macye yemeza ko yihariye ubudasa butuma yicinya icyara iyo atekereje ko ari uwe.
Ati “Ngerageje kubirondora nibwira ko nabisoza ahubwo muri njye ni nkaho aribwo bitangiye, ntibyarangira reka mvuge ko ufite ubudasa muri wowe buzamura indirimbo z’amashimwe muri njye kubwo gutekereza byonyine ko uri uwanjye na se w’urubyaro rwacu.”
Nadia yasoje ubutumwa bwe yifuriza ubuzima bwiza burimo umunezero umugabo we, amwibutsa ko anyuzwe no kuba amufite.
Ati “Uwiteka akumpere kuramira mu byiza kandi yuzuze umunezero wawe muri byose. Intsinzi yo bayikuraze ukivuka. Ndagukunda cyane Riderman.“
Riderman na Agasaro Nadia bamenyanye muri 2012 ubwo uyu mubyeyi yari umunyeshuri muri Kaminuza yahoze ari iya Mount Kenya, ndetse icyo gihe akaba yari umwe mu bafana bakomeye ba Riderman babarizwaga mu itsinda ry’Ibisumizi.
Nyuma yaho umubano wa Riderman na Agasaro warenze uw’umufana, maze muri 2014 binjira mu nzira y’urukundo.
Aba bombi batangiye amacenga n’itangazamakuru ry’ababazaga iby’urukundo rwabo bakabitera utwatsi bakavuga ko ari ubushuti busanzwe.
Tariki ya 24 Nyakanga 2015 nibwo aba bombi basezerana imbere y’amategeko kubana akaramata, nyuma yaho tariki ya 16 Kanama 2015 Riderman na Nadia Agasaro, mu birori bibereye ijisho bahana isezerano ryo kubana ubuziraherezo.
Nyuma y’imyaka 11 barushinze rugakomera, Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana batatu, Eltad, Kamba na Randa.
Riderman urimo kwizihiza isabukuru y’amavuko yabonye izuba tariki ya 10 Werurwe 1986, avukira i Bujumbura mu Burundi akaba ari we mwana w’imfura mu muryango w’abana batanu bavukana.
Amashuri abanza Riderman yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu, ni mu gihe ayisumbuye yayize mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya, Collège St André, i Nyamirambo.
Mu rugendo rw’umuziki yatangiye muri 2006 ahereye mu itsinda rya UTP Soldiers, Riderman yabashije guhamya neza izina rye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda binyuze mu ndirimbo nyinshi yakoze zamenyekanye, ibihembo bitandukanye yagiye yegukana ndetse n’igikundiro gikomeye afite muri rubanda kubera inganzo ye.









