Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itatu yo gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, yahuje abayobozi bakuru b’inganda za gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iyi nama ishingiye ku ngingo ya 2 y’amasezerano ya EAC yerekeye ubufatanye mu bya gisirikare, yashyizweho umukono n’u Burundi, Kenya, Tanzania, u Rwanda na Uganda muri Mata 2012.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yagaragaje ko imikoranire y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari ingenzi kandi ko bidakwiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga kandi ko inganda za gisirikare zifite uruhare rukomeye mu gufasha ingabo gukora neza.
Brig Gen Karuretwa yagaragaje ko a ubushake bwa gisirikare ari bwo bukomeza kurushaho gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ingabo no kongera ubushobozi bw’umutekano muri EAC.
Yagize ati “Guteza imbere inganda zikomeye kandi zirambye zifasha ingabo ni ingenzi ku gihugu cyose cyifuza kurinda umutekano n’ubusugire bwacyo. Ibikorwaremezo by’inganda za gisirikare bigira uruhare rukomeye mu gufasha ingabo zacu gukora neza binyuze mu kubona ibikoresho by’ingenzi serivize zo gusana no kubungabunga ibikoresho ndetse n’ubushobozi bwa tekinike”.
Yakomeje avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga riri guhindura uburyo intambara zikorwa, harimo gukoresha indege zitagira abadeleva, ubwenge buhangano ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho ryo kugenzura ririmo guhindura uko amakimbirane abamo n’uko ibibazo bishingiye ku mutekano bikemurwa.
Yashimangiye ko Umuryango wa EAC utagomba gusigara inyuma kuko sisiteme mpuzamahanga nayo iri guhinduka kandi bisaba ko ibihugu byose cyane cyane iby’Akarere ka Aurika y’Iburasirazuba byongera imbaraga mu kwigira, gukomera no kubaka ubufatanye.
Ibihugu byo muri EAC bifite inganda zidoda imyenda ya gisirikare, n’izikora intwaro zikanateranya imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho nka Mizinga Corp. muri Tanzania, KOFC muri Kenya, REMCO mu Rwanda na NEC muri Uganda.
Byitezwe ko kandi abitabiriye iyi nama bagira umwanya wo gusura uruganda rwa gisirikare rw’u Rwanda.






