sangiza abandi

AFC/M23 yatangaje ko itazihanganira ibitero ikomeje kugabwaho na leta ya Kinshasa

sangiza abandi

Abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 batangaje ko ibitero leta ya Kinshasa ikomeje kubagabaho ari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bidakwiye gukomeza kwihanganirwa, by’umwihariko bikorwa mu gihe impande zihanganye zari zumvikanye ku kubahiriza agahenge.

Batangaje ibi nyuma yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, Umujyi wa Goma wagabwemo ibitero bikomeye by’ibisasu byarashwe hifashishijwe indege zitagira abapilote ‘drônes’.

Ibi bitero byahungabanyije umutekano w’abaturage, bihitana ubuzima bw’abantu barimo n’umukozi w’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta, UNICEF, abandi barakomereka.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu batatu ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibi bitero.

Yagize ati:“Imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukoresheje drône y’intambara mu mujyi wa Goma, igaragaza ko abantu batatu bamaze kumenyekana ko bapfuye, barimo numwe mu bakoraga ibikorwa by’ubutabazi.”

Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, akaba na Perezida wa M23, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umujyi wa Goma uri kwibasirwa n’ibitero bya drônes by’ingabo za leta ya Congo (FARDC).

Bisimwa yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi byo kurenga ku gahenge bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bishobora gutuma AFC/M23 nayo ifata icyemezo cyo kudakomeza kubahiriza ayo masezerano.

Yagize ati “Uku kurenga ku gahenge gukabije gukorwa n’uruhande rwa Kinshasa bishobora gutuma natwe dufata icyemezo cyo kutongera ku kubahiriza burundu, kuko twakomeje kubyirengagiza igihe kirekire.”

Ibitero by’indege zitagira abapilote byabaye mu Mujyi wa Goma byateye ubwoba abaturage benshi, cyane cyane ko byabereye mu mujyi utuwe cyane.

Imiryango itandukanye ikorera muri ako karere yatangiye kugaragaza impungenge ku mutekano w’abaturage n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka