Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane yashimye imbaraga zikomeje gushyirwa hamwe n’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo
yasuraga icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’ u Rwanda i Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Muri uru ruzinduko, Maj Gen Mahunguane yagejejweho amakuru ku miterere y’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri iki gihe.
Yakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’U Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi ndetse n’Umugaba wa Brigade ya Task Force Group-7.
Yakomeje ashimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi anizeza ko azatanga ubufasha bwe bwose.
Nyuma impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho, gushimangira ubufatanye mu mikoranire y’ibikorwa no gusangira amakuru y’ingenzi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Abapolisi (RNP) bohererejwe bwa mbere muri Mozambique ku itariki ya 9 Nyakanga 2021.
Icyo gihe, u Rwanda rwohereje itsinda ry’abasirikare n’abapolisi 1,000 mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, ku busabe bwa Guverinoma y’iki gihugu, kugira ngo bafashe guhashya inyeshyamba z’iterabwoba zari zarayogoje ako gace.





