Banki Nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya basinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) agamije gushyiraho uburyo bwo gusangira impushya (License Passporting Framework) ku batanga serivisi zo kwishyurana (Payment Service Providers PSPs).
Isinywa ry’aya masezerano ryatangajwe n’impande zombi ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.
Ubu buryo bwo gusangira impushya buzaba ari intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy’uko ibigo bimwe bisabwa kongera kunyura mu nzira z’igenzura n’amategeko zisa mu bihugu byombi.
Ibi bizafasha ibigo byahawe uburenganzira bwo gutanga serivisi zo kwishyurana kwagura ibikorwa byabyo muri Kenya no mu Rwanda mu buryo bwizewe, aho impishya zatanzwe n’igihugi kimwe zizajya zemerwa mu kindi.
Iki gikorwa gishingiye kuri Gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga hagati y’ibihugu (EAC Cross-Border Payment System Masterplan).
Iyi gahunda igamije kubaka uburyo bw’imikoranire myiza, bwihuse kandi bworohereza abantu bose mu bijyanye no kwishyurana mu karere.
Imwe mu ntego z’ingenzi z’iyi gahunda ni ugushyiraho uburyo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byemeranya ku mpushya zitangwa ku batanga serivisi zo kwishyurana, kugira ngo bikemure ibibazo by’amategeko atandukanye byagiye bibangsmira serivisi zo kwishyurana.
Banki Nkuru ya Kenya ikomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu karere no gukomeza kunoza uburyo bw’imikorere ya serivisi zo kwishyurana mu gihugu, kugira ngo ziujyane n’iterambere ry’ubukungu.



