Umwongereza Stephen Constantine, watoje mu Rwanda mu 2014 kugera 2015 yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko Stephen Constantine yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo ‘Amavubi’ ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.
Amasezerano y’uyu mutoza azamara imyaka ibiri ndetse akaba ashobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.
Biteganyijwe ko Stephen Constantine w’imyaka 63 y’amavuko azatangira izi nshingano, ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, aho ku ikubitiro agomba guhita ahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya FIFA Series, izabera i Kigali kuva tariki ya 23-31 Werurwe 2026.
Constantine agarutse mu Amavubi nyuma y’imyaka 11
Tariki 15 Mutarama 2015, nibwo byatangajwe ko uyu mutoza wari umaze umwaka atoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yabonye akazi ko gutoza amakipe y’ibyiciro byose mu Buhinde.
Icyo gihe yavuye ku mushahara w’ibihumbi 12 by’amadolari yahembwaga ku kwezi mu Rwanda, ajya guhembwa ibihumbi 30 by’amadolari ku kwezi aho yatozaga u Buhinde.
Nyuma y’imyaka itatu yubaka umupira w’amaguru mu Buhinde, Constantine yageze ku ntego ye muri 2018 ubwo yaheshaga ikipe y’Igihugu y’Ubuhinde itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’ibihugu muri Aziya, ‘2019 AFC Asian Cup’.
Nyuma yaho muri Mutarama 2019, uyu mutoza yaje kwegura ku kazi ko gutoza u Buhinde nyuma yo gusezererwa mu matsinda y’igikombe cy’ibihugu muri Aziya, maze ashimira abakinnyi be uko bitwaye mu gushaka itike y’icyo gikombe.
Nyuma yo kuva mu Buhinde, Constantine yatoje ibihugu birimo Pakistani, ndetse n’amakipe arimo Pafos FC na East Bengal FC.
Constantine agarutse aho yambariye inkindi
Uyu mwongereza agarutse mu Amavubi yigeze gutoza ndetse akitwara neza kuko mu gihe kigera ku mwaka umwe 2014-2015 yabashije kuyageza ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA.
Uyu mutoza kandi yari agiye guhesha u Rwanda itike y’igikombe cya Afurika cya 2015, ariko Amavubi aza gusezererwa kubera ibihano bya CAF byatewe no gukinisha rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etekiama Agiti Taddy bitaga Birori Daddy.
Icyo gihe CAF yari yasanze afite ubwenegihugu bw’ibihugu byombi, u Rwanda na RDC.








