sangiza abandi

Abanyarwanda basaga 200 batashye bava muri RDC

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye imiryango 64 igizwe n’Abanyarwanda basaga 200 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Bakiriwe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, banyuze ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, bajyanwa mu Kigo cy’agateganyo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique wabakiriye, yabahaye ikaze abasaba gukoresha amaboko bagateza imbere Igihugu nabo ubwabo.

Yabasabye kandi kwitwara neza aho bazatura birinda ibihuha ahubwo ugize ikibazo akegera ubuyobozi bukamufasha kubona igisubizo.

Mu buhamya batanze, bavuze ko gutahuka kwabo babifashijwemo na bagenzi babo batashye mbere, babahaye amakuru y’uko bageze mu Gihugu bakakirwa neza ndetse bari kwiteza imbere.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka