sangiza abandi

MINEMA yatangaje ko ibiza bimaze guhitana abantu 28 mu 2026

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byishe abantu 28 mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Imibare yatanzwe na MINEMA igaragaza ko abantu 14 bishwe n’inkuba, inkongi yica abantu batanu, imyuzure yica abantu batatu, inkangu zica abantu batatu, inzu zaguye zica babiri mu gihe ibiza biturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byishe umuntu umwe.

MINEMA kandi yavuze ko kuva ku ya 1 Mutarama 2026, ibiza byanakomerekeje abantu 75, byangiza inzu 297 mu giha kandi byangije imyaka iri ku buso bwa hegitari 220, byica inka 25 n’andi matungo icyenda mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uretse ibyo kandi ibiza byasenye ibyumba by’amashuri umunani, imihanda 14, imiyoboro y’amashanyarazi 22, ibiraro 22, urusengero rumwe n’isoko rimwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza bitewe n’uko ubuhehere bw’ubutaka buziyongera.

Ku bw’izi mpamvu MINEMA yagiriye abantu inama z’uko bakwitwara muri ibi bihe by’imvura, ndetse ibasaba kwitwararika mu rwego rwo kwirinda ibyago biterwa n’ibiza.

Mu butumwa MINEMA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Yavuze ko hari ingamba zitandukanye ziri gufatwa kugira ngo ibizi bidakomeza gutwara ubuzima bw’abantu no kwangiza ibikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Hari ingamba nyinshi ziri gufatwa n’inzego zitandukanye haba ari ku rwego rwa Minisiteri, n’izindi nzego dukorana kuko tugomba guhora twiteguye kandi tugatabara abaturage, ariko ingamba ya mbere ni ukubibutsa ko ibihe byahindutse n’uburyo bagomba kubyitwaramo ni yo mpamvu tubabwira ko ibyago byinshi dushobora guhura nabyo ari iby’imyuzure, inkuba n’inkangu.”

Turasaba ababyeyi kwibutsa abana kutambuka imigezi mu gihe imvura imaze kugwa kuko muri iki gihe twahuye n’ibyo bibazo rero abantu bose barasabwa kwigengesera. Turi gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo badufashe guhwitura abaturage muri ibi bihe”. 

Ubu butumwa kandi buje bwiyongera ku bwo yatanze mu minsi ishize asaba abantu kumvira ibyo babwirwa n’abakora mu nzego zitandukanye bitewe n’ibihe turimo.

Yagize ati “Muri iki gihe turi kubona imvura iri kugwa ari nyinshi kandi byagiye binagaragazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, birumvikana rero hari ingamba tugomba gufata tukaba tunamenyesha abantu ko kenshi mu Rwanda bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu. Igihe cy’imvura ni bwo dukunze guhura n’ibiza kandi icyo gihe ibiza bikunze kugaragara ni ibijyanye n’inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi y’umuyaga hamwe na hamwe hari n’igihe tubona hagwa n’urubura.”

Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350 mu gice cya mbere n’icya kabiri kandi iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe.

Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka