Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko imiryango 47 igizwe n’abaturage 74 b’impunzi z’Abarundi batashye ku bushake mu gihugu cyabo.
Aba baturage batashye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2036, barimo ababaga mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe n’abandi babaga mu mujyi wa Kigali.
Mbere yo kwakirwa n’Igihugu cyabo ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, bashimye uburyo u Rwanda rwabakiriye ndetse ntibahezwe kuri gahunda zigenerwa Abanyarwanda.
Inkambi ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi ziganjemo iz’Abarundi zahunze mu mwaka wa 2015 na nyuma yaho, ubwo mu gihugu cyabo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza.
Ibi byaje gukurikirwa n’imvururu zatumye ibihumbi by’Abarundi bakwira imishwaro, bahungira mu bihugu birimo n’u Rwanda.
MINEMA igaragaza ko kuva muri 2020, impunzi z’Abarundi 31.096 zabaga mu Rwanda zimaze gutaha ku bushake, hakaba hasigaye 53.209.







