Dusabe Franky wahoze yitwa Gasana François wohorejwe mu Rwanda aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, yasabye urukiko ko yatangira kuburana abanje kubona dosiye ye iri mu gihugu cya Norvège cyamwohereje.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza ruregwamo Gasana François.
Gasana François yari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Kazeneza Theophile, yashinjwaga n’abashinjacyaha babiri, mu gihe inteko y’abacamanza bamuburanisha yo yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko dosiye ya RIB yamaze gushyirwa mu rubuga ruhuza ababuranyi kugira ngo bayibone.
Yongeyeho ko ku bijyanye na dosiye yo muri Norvège, aho Gasana François yaturutse, bandikiye ubugenzacyaha bwo muri icyo gihugu bubasubiza ko bagomba kubinyuza kuri Minisitiri w’Ubutabera wa Norvège, bityo bakaba baramaze kumwandikira.
Yakomeje agira ati “Dutegereje igisubizo ntiturasubizwa.”
Umushinjacyaha avuga ko bagiye aho icyaha cyabereye bagakora iperereza ry’inyongera.
Ati “Twagiye ahabereye icyaha tubaza abakorewe icyaha mu rwego rwo gukora iperereza ry’inyongera.”
Me Kazeneza Théophile, wunganira Gasana François, yabwiye urukiko ko uwo yunganira akeneye dosiye yakorewe muri Norvège kuko ari yo bazashingiraho mu kwiregura.
Yavuze ko dosiye yakozwe na RIB yo bayibonye, naho ku bijyanye n’iperereza ry’inyongera, yavuze ko batumva impamvu ryakozwe, kuko bo bumvaga iperereza ryararangije gukorwa.
Ati “Iryo perereza ry’inyongera ryanakozwe dosiye yaramaze kuregerwa urukiko ndetse iburanisha ryaratangiye.”
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko igihe cyose babona ikimenyetso urubanza rutarapfundikirwa biba byemewe ko cyagaragazwa kandi ibyo babikoze iburanisha ritaratangira.
Me Kazeneza Theophile yakomeje avuga ko urukiko rwamaze kuregerwa mu mizi bityo nta rindi perereza rikenewe.
Ati “Bikomeje uko urubanza ntirwazarangira, bajya bahora mu iperereza kandi iryo perereza ry’inyongera si urukiko rwaritegetse, bityo iryo perereza ry’inyongera rikwiye kuvanwaho kuko ryanakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Gasana François uregwa nawe yavuze ko hakenewe dosiye yakorewe muri Norvège kuko itandukanye niyatanzwe mu Rwanda.
Ati “Ubwo bazanaga ibimenyetso mu mwaka wa 2019 bavuze ko iperereza ryarangiye kandi muri iyo dosiye ya Norvège byanditsemo ko iperereza ryarangiye.”
Urukiko rwemeje ko ibiri muri iryo perereza ry’inyongera byazavugwaho ubutaha kuko arirwo ari na Gasana François batazi ibikubiyemo, bitewe n’uko ubushinjacyaha bwabishyizemo butinze.
Urukiko kandi rwemeje ko kubona dosiye yo mu gihugu cya Norvège ari uburenganzira bwa Gasana François mu gihe ayisabye, bityo iburanisha rikazakomereza igihe iyo dosiye izaba yamaze kuboneka.
Dusabe Franky wahoze yitwa Gasana François w’imyaka 54 ni Umunyarwanda woherejwe kuburanira mu Rwanda n’igihugu cya Norvège mu mwaka wa 2025, avuka mu kagari ka Gitabage mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero.
Mu gihe cya Jenoside yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, akaba aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gasana François yaburaniye mu nkiko zo mu gihugu cya Norvège asaba kutoherezwa kuburanira mu Rwanda, gusa inkiko zaho zitesha agaciro ubusabe bwe zitegeka ko agomba kuza kuburanira mu Rwanda.




