Umuhanzikazi Marina Deborah uri mu bahanzikazi bakunzwe mu muziki nyarwanda, yabaye umuhanzi wa kane byamaze gutangazwa ko azasusurutsa ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biteganyijwe mu Mpeshyi ya 2026.
Bifashishije konti yabo ya Instagram Iwacu Muzika Festival, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, basangije amashusho yerekana ko Marina abaye umuhanzi wa kane wiyongera ku bandi batatu bamaze gutangazwa ko bazasusurutsa ibi bitaramo muri uyu mwaka, maze bateguza abakunzi be kuzitabira ibi bitaramo ari benshi kuko azabasusurutsa bakanyurwa.
Ni ku nshuro ya mbere, Marina agiye gutaramira abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri ibi bitaramo bizazenguruka uturere turindwi tw’Igihugu aritwo : Huye, Karongi, Muhanga, Nyagatare, Ngoma, Musanze ndetse na Rubavu, kuva muri Kamena kugera muri Kanama 2026.
Abandi bahanzikazi bamenyerewe mu muziki Nyarwanda  barimo : Bwiza, Ariel Wayz ndetse na Alyn Sano bo bakaba baragiye basusurutsa ibi bitaramo mu myaka yatambutse.
Marina aje yiyongera kuri Kenny Sol, Kevin Kade ndetse na Bushali bamaze gutangazwa ko bazasusurutsa ibi bitaramo.
Kuva mu Ukuboza 2017 ubwo yakoraga indirimbo ye Decision afatanyije na Papito, Marina ni umwe mu bahanzikazi babashije guhozaho mu ruhando rw’umuziki nyarwanda, uyu mukobwa yabashije kwigarurira imitima y’abakunda umuziki nyarwanda benshi binyuze mu ndirimbo ze zirimo : Marina, Logout, Do me, n’izindi nyinshi.
Marina azataramira abakunzi be muri Iwacu Muzika Festival
AMAFOTO







