Ikipe ya Police FC na Rayon Sports FC zaguye miswi mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro ziha umukoro wo gukosora byinshi mu mukino wo kwishyura.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, kuri Kigali Pele Stadium, nibwo ikipe ya Police FC yakiriye Rayon Sports FC mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cyAmahoro.
Ni umukino wagiye kuba aya makipe yombi arimo aryana isataburenge ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda aho Rayon Sports FC iri ku mwanya wa kane irusha inota rimwe Police FC iri ku wa gatanu.
Abatoza ku mpande zombi ntibigeze basuzugura uyu mukino kuko babanjemo abakinnyi benshi basanzwe babanzamo uretse ku ruhande rwa Rayon Sports FC Asman Ndikumana na Mugisha Didier babanje ku ntebe y’abasimbura, maze Fall Ngagne na Sindi Paul Jesus bakabanza mu kibuga, ni mu gihe ku ruhande rwa Police FC Byiringiro Lague yabanje ku gatebe k’abasimbura, maze rutahizamu Okorie Ekeson akabanza mu kibuga.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ukabona abakinnyi badashaka guhita bihutira gusatirana ahubwo bagakomeza gukinira cyane mu kibuga hagati.
Hakiri kare ku munota wa 20 w’umukino Rayon Sports yagize ibyago aho myugariro wayo, Bayisenge Emery yagize imvune ikomeye yo gukweduka imikaya yo mu itako “Hamstring” nyuma yo kugongana na rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah bituma ahita asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”
Ku munota wa 25 w’umukino rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne yacomekewe umupira mwiza uturutse kwa Richard Ndayishimiye ariko ateye ishoti riremereye umuzamu wa Police FC Onesme umupira awushyira muri koruneli.
Fall Ngagne wari wakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu, yaje guhabwa undi mupira na Aziz Bassane ariko ateye ishoti umuzamu Onesme akomeza kumubera ibamba awukuramo
Police FC yatangiye kuva inyuma na yo irasatira ibona uburyo ku mupira rutahizamu wayo, Ekeson yari ahawe na Ani Elijah ariko ateye ishoti Kwizera Olivier awukuramo
Igice cya mbere kigana ku musozo Police FC yabonye uburyo bw’igitego, ku mupira rutahizamu Ani Elijah yazamukanye acenga neza Rushema Chris awugarurira Gakwaya Leonard ariko ateye ishoti umupira Kwizera Olivier awukuramo.
Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa maze umusifuzi Nsabimana Celestin yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Police FC aho rutahizamu wayo Ekeson Okorie yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso bwa Police FC agera mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports ariko umupira yahinduye ugendera hasi Kwitonda Alain “Bacca” awutera hejuru
Abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka bashaka kureba ko batsinda uyu mukino aho nko ku ruhande rwa Police FC, Byiringiro lague na Rudasingwa Prince binjiyemo basimbuye Ani Elijah na Kwitonda Alain “Bacca”, ni mu gihe Rayon Sports yinjijemo Mugisha Didier na Tony Kitoga basimbuye Abedi Bigirimana ndetse na Sindi Paul Jesus
Nta bundi buryo bukomeye bwagiye buboneka mu gice cya kabiri uretse uburyo umukino ugana ku musozo rutahizamu wa Police FC Ekeson yacomekewe umupira asigarana n’umuzamu Kwizera Olivier ariko atinda kugira icyo akora umupira umupfira ubusa.
Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa, akaba yirindirije kuzisobanura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.
AMAFOTO









